Kim Kardashian wabyaranye abana bane na Kanye West akomeje kugira impungenge kubera imyitwarire y’uyu mugabo iri gutuma bamwe bavuga ko afite uburwayi bwo mu mutwe bwarenze urugero.
Mu 2014 ni bwo aba bombi barushinze gusa mu 2022 baratandukana, ariko bari baramaze kubyarana abana bane ari bo North, Saint, Psalm na Chicago.
Page Six yatangaje ko Kanye West amaze iminsi ari kwandagaza impanga za Jay-Z na Beyonce, kwibasira Kim Kardashian babyaranye no gushyira umukobwa we mukuru mu ndirimbo irimo P. Diddy n’ibindi.
Nyuma y’ibi byose, bivugwa ko Kim ari gushaka uburyo uyu mugabo yakwamburwa uburenganzira bwo gufata imyanzuro ku bana be.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko gifite amakuru cyakuye mu nshuti za hafi za Kanye West na Kim Kardashian, avuga ko Kim Kardashian akurwa umutima no kuba umukobwa we mukuru akunda Se kandi akomeza kugaragaza ibikorwa bigayitse.
Uwatanze amakuru yagize ati “North aramukunda cyane. Ntabwo navugira abandi bana, ariko North ni umukobwa wa Kanye West cyane. Ibi bintu bikura umutima Kim.”
Amakuru avuga ko Kanye West adakunze kuba ari kumwe n’abana be, ahubwo barerwa na nyina wenyine.
Kanye West wahinduye izina mu myaka yashize akiyita ‘Ye’ yigeze kwivugira ko yasanzwemo indwara ya ‘Autisme’ ituma umuntu agira imyitwarire idasanzwe ndetse na ‘Bipolar disorder’, ituma umuntu agira agahinda gakabije kavanze n’imihindagurikire y’umubiri. Icyo gihe umuntu ashobora kugira ibyishimo bidasanzwe, akabura ibitotsi n’ibindi.
Umwe mu bamuzi neza yavuze ko ashobora kuba yararetse imiti yafataga kugira ngo ubu burwayi bucogore, ati “Biragaragara ko atari gufata imiti ye, iyo aza kuba ayifata ntabwo tuba turi hano.”
Yongeyeho ko uburwayi bw’uyu mugabo buri gukaza umurego, ati “Biri gusubira inyuma, ntabwo ameze neza, arushaho kumera nk’uri kurohama mu nyanja kandi ntabwo ari kwitwara nk’umuntu ufite ubwenge. Afite ibitekerezo bibi byinshi, sintekereza ko ashobora gusohoka muri ibi bintu.”
Nk’uko Page Six yabitangaje, imyitwarire ya Kanye West yarushijeho guhinduka kuva yagaruka i Los Angeles muri Mutarama 2025, bitewe no gukoresha ‘Nitrous oxide’ igabanya ububabare.
Bivugwa ko kandi Kanye na Censori bamaze amezi make babana muri hoteli, ariko ntiharamenyekana neza uko umubano wabo uhagaze nyuma y’inkuru zavugaga ko batandukanye.
Ababazi bavuga ko Censori w’imyaka 30, asanzwe yitwara neza ku bana ba Kanye, cyane cyane North.