SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Kim Kardashian yongeye kwatsa umuriro kuri Kanye West
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Kim Kardashian yongeye kwatsa umuriro kuri Kanye West
Andi makuru

Kim Kardashian yongeye kwatsa umuriro kuri Kanye West

Gossip Kigali
Last updated: 2025/03/19 at 2:07 PM
Gossip Kigali
Share
3 Min Read
SHARE

 Intambara y’amagambo yongeye kuvuka kuri  Kim Kardashian umaze kwamamara nk’umwe mu bagore bubatse izina mu mideli no ku mbuga nkoranyambaga na Kanye West wahoze ari umugabo we, nyuma y’aho uyu mugabo ashyize hanze indirimbo yumvikanamo Diddy ufunzwe azira gusambanya abagore n’abakobwa, ndetse n’umukobwa w’aba bombi North West.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Kanye West yashyize hanze indirimbo yise “Lonely Roads Still Go to Sunshine” yumvikanamo Diddy, umuhungu we King Combs na Kanye West n’umukobwa we North West n’umuririmbyi witwa Jasmine Williams.

Ni indirimbo yagiye hanze nyuma y’aho Kanye West yari yaganiriye na Kim Kardashian wari wamenye ibyayo, bakumvikana bifashishije abanyamategeko babo ko itazajya hanze.

Bari bemeranyije ko ninajya hanze amajwi yumvikanamo North West babyaranye azakurwamo kuko Diddy adakwiriye guhurira mu ndirimbo n’umwana nk’uyu w’imyaka 11, mu gihe ari no gukurikiranwa n’inkiko.

Ibi Kanye West yaje kubirengaho ku wa 15 Werurwe 2025, ayishyira hanze ndetse bituma yijundikwa na Kim Kardashian wahoze ari umugore banafitanye abana bane.

Aba bombi ubwo batandukanaga mu mategeko bemeranyije ko bagiye gufatanya kurera abana babo.

Bemeranyije kandi ko ibyemezo bireba abo bana bakaba bigomba gufatwa n’ababyeyi babo bombi, hamaze kurebwa niba nta ngaruka byabagiraho ubu cyangwa mu gihe kizaza.

Ibi byagombaga kujya bikurikizwa kugeza ku gihe buri mwana azagira imyaka 18 y’amavuko.

Nyuma y’aho Kanye West abirenzeho agashyira hanze iyi ndirimbo, uyu muhanzi yanditse kuri X ko umugabo ari we ufata umwanzuro wa nyuma. Ati “Umugabo afata umwanzuro wa nyuma.”

TMZ yatangaje ko Kim Kardashian, agiye kugana inkiko kugira ngo ibijyanye no gutandukana kwabo n’uko bakwiriye gufata abana babo bisubirwemo.

Umuntu waganiriye n’iki kinyamakuru yavuze ko uyu mugore ashaka ko Kanye West yamburwa uburengenzira ku bana gusa akaba yajya abasura bisanzwe ndetse akaba yabafasha ariko atemerewe kugira ibikorwa bijyanye na we bajyanamo.

Kanye West amaze iminsi atavugwaho rumwe ndetse mu minsi ishize yongeye kwibazwaho nyuma yo kugaragara yambaye umupira ushushanyijeho ikimenyetso gisa n’icyarangaga Aba-Nazi.

Yanaherukaga gutungura benshi ubwo yasabiraga Diddy gufungurwa, ndetse ananenga ibyamamare byamutereranye mu bihe bikomeye arimo.

Iyi myitwarire yose iri mu bikomeje gutera amakenga Kim Kardashian ndetse akaba ashaka ko abana babo bajya kure ya se kubera imyitwarire idahwitse adahwema kugaragaza.

Kanye West na Kim Kardashian bafitanye abana bane. Aba bombi batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko mu 2022.

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Gossip Kigali March 19, 2025 March 19, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Koffi Olomide yanenze Leta yabo yananiwe gukemura ikibazo cyayo ikakigereka ku Rwanda

February 1, 2023
Imikino

Amavubi yakiranywe urugwiro mu mwiherero ku Gisagara

June 15, 2023
Imyidagaduro

Kendo yashimiye buri wese wamufashije kugira ngo indirimbo Tabasamu Ijye hanze (Video)

February 28, 2024
Imikino

Gisubizo Merci wa APR Volleball yasabye imbabazi umutoza

November 20, 2023
Imyidagaduro

UAE Dubai : Indirimbo za Jay Polly mu zikunzwe mu tubyiniro twa Dubai

September 16, 2024
Imyidagaduro

John Legend utegerejwe na benshi yasesekaye I Kigali (Amafoto)

February 21, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?