SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Nel Ngabo yahishuye byinshi ku mushinga w’alubumu yahuriyemo na Platini
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Nel Ngabo yahishuye byinshi ku mushinga w’alubumu yahuriyemo na Platini
Imyidagaduro

Nel Ngabo yahishuye byinshi ku mushinga w’alubumu yahuriyemo na Platini

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/03/18 at 1:38 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
5 Min Read
SHARE

Umuhanzi  Nel  Ngabo  ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere  tariki  ya 17 Werurwe nibwo yashyiriye hanze  rimwe indirimbo ebyiri zizaba ziri kuri alubumu ye  azahuriramo na Nemeye Platini yise  Vibranium

Nyuma yo gushyira hanze  izo ndirimbo arizo Si na Best Friend Nel Ngabo yahise akomoza ku mvano yúmushinga bombi bahuriyemo  wa Alubumu  ye ateganya gushyira  hanze  mu minsi  ya vuba

Umuhanzi Rwangabo Byusa Nelson uzwi nka Nel Ngabo, yatangaje ko ikorwa rya Album ye ya mbere “Vibranium.” yahuriyemo na mugenzi we Nemeye Platini [Platini P] yavuye mu biganiro bagiranye ubwo bari mu Studio mu ikorwa ry’indirimbo zinyuranye.

Yasohoye izi ndirimbo mu gihe ageze kure ikorwa ry’indirimbo zizaba zigize Album yahuriyeho na mugenzi we Platini P. Mu kiganiro na InyaRwanda, Nel Ngabo yavuze ko ikorwa ry’iyi ndirimbo ryavuye mu biganiro bagiranye bari muri studio.

Ati “Twari kumwe muri ‘studio’ haza icyo gitekerezo dutangira kugikoraho ubwo.” Yavuze ko ari iby’agaciro kanini kuri we, kuba agiye gukorana na Platini, umuhanzi umaze igihe kinini mu muziki yakuze afatiraho urugero na n’uyu munsi.

Avuga ati “Ni ibintu by’agaciro cyane kuba tugiye gukorana umushinga munini gutya. Kuko twaherukaga gukorana gutya kuri ‘Collabo’ zisanzwe.”

Nel Ngabo yavuze ko gukorana na Platini ibihangano binyuranye, ari ukunguka ubundi bumenyi. Ati “Icya mbere ni ‘experience’ yiyongera ku ruhande rwanjye mu muziki, kuko ni byinshi ndi kumwigiraho uko turi mu ikorwa ry’iyi Album.”

Uyu muhanzi anavuga ko gusohora indirimbo ebyiri icyarimwe, byaturutse mu kuba yari azimaranye igihe kinini, kandi zose zanditswe na Ishimwe Karake Clement.

Ni ubwa mbere Nel Ngabo na Platini P bagiye gukorana Album. Ariko si ubwa mbere bazaba bakoranye indirimbo kuko baririmbanye mu ndirimbo zirimo nka ‘Yamotema’, ‘Ikofi’ yanaririmbyemo Igor Mabano na Tom Close, ‘Takalamo’ n’izindi.

Ishimwe Karake Clement washinze Kina Music aherutse kubwira gutangaza  ko bataranzura umubare w’indirimbo zizaba zigize iyi Album ndetse n’amazina yazo. Ariko kandi izakorwaho n’aba Producer batandukanye, nawe arimo.

Ati “Umubare w’indirimbo uzatangazwa nyuma hamwe n’amazina yazo. Zizakorwa n’aba ‘Producer’ batandukanye.”

Ishimwe Clement yavuze ko iyi Album ari umusaruro wo guhuza ibitekerezo no kwiyumvanamo mu bijyanye n’inganzo. Ati “(Byose) biva mu guhuza, no gushaka guha abantu ibintu byiza.”

Yavuze ko iyi Album izajya ku isoko tariki 16 Kamena 2025, ishyirwe ku mbuga zitandukanye z’umuziki, aho abantu bazabasha kuyumva mu bihe bitandukanye.

Iyo abahanzi babiri bahuje imbaraga bagakorana Album baba bagamije impamvu zitandukanye harimo:

Kongera Abafana: Umuhanzi umwe ashobora kugira abafana be, undi akagira abe. Iyo bakoranye album, buri wese afasha mugenzi we kugera ku bafana bashya.

Guhuza Imbaraga: Iyo abahanzi bafite imbaraga mu bice bitandukanye, gukorana album bibafasha kugira imbaraga ku isoko.

Gukora Umuziki Utandukanye: Buri muhanzi afite umwihariko we. Iyo bahuje imbaraga, album ibamo umwimerere urimo uburyo bwabo butandukanye bwo kuririmba cyangwa gutunganya umuziki.

Gusangira Ibitekerezo n’Ubuhanga: Gukorana album bituma buri muhanzi yungukira mu bitekerezo by’undi, akiga ubundi buryo bwo gukora umuziki.

-Kongera Amahirwe yo Gukora Ibitaramo: Album ihuriweho ishobora gutuma haba ibitaramo byinshi byabafasha kwinjiza amafaranga menshi.

-Guhangana n’Isoko Mpuzamahanga: Iyo abahanzi bafite intego yo kwaguka ku rwego mpuzamahanga, gukorana album bibafasha kwigaragaza neza mu buryo bukomeye.

-Kunoza Imikoranire mu Muziki: Iyo abahanzi bakoranye album, bituma baba inshuti kurushaho kandi bikazamura umubano mwiza hagati yabo.

-Kwegera Abaterankunga: Album ihuriweho ishobora gukundwa cyane, bigakurura abaterankunga bashobora gufasha abahanzi kwagura ibikorwa byabo.

-Guhanga Album Ifite Icyerekezo Gihamye: Iyo abahanzi babiri bakoranye album, hari igihe igira insanganyamatsiko ibizw nka “concept” ihamye kurusha iyo buri wese akora ku giti cye.

-Kwishimisha no Guhuza Impano: Uretse ubucuruzi, abahanzi benshi baba bishimira gukorana n’abandi bafite impano bakunda. Biba umwanya mwiza wo gufatanya no kwishimira umuziki.

Uretse izi ndirimbo, Platini P na Nel Ngabo bafatanyije mu bitaramo bitandukanye, birimo icyo bakoze ku wa 31 Ukuboza 2020, ubwo binjizaga Abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2021.

Nel Ngabo yanataramiye mu gitaramo cya Platini P cyiswe “Baba Xperience” mu 2024, aho baririmbanye indirimbo yabo “Ya Motema”. Baherutse no guhurira mu gitaramo cyafashije abakundana kwizihiza Umunsi wa ‘Saint Valentin’

 

Nel Ngabo – Si – YouTube

Nel Ngabo – Best friend (Lyric video)

 

You Might Also Like

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

Nsanzabera Jean Paul March 18, 2025 March 18, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Ni iki cyo kwitega muri Tour du Rwanda uyu mwaka?

January 30, 2024
Imyidagaduro

Abaramyi Gaby Kamanzi, Aline Gahongayire na Tonzi bakebuye abakirangwa n’inzangano

April 13, 2024
Imyidagaduro

Miss Uwera Ricky Tricia wabaye Miss Popularity w’u Burundi 2023 akomeje intego ze.

January 20, 2024
Imyidagaduro

Ibya Card B na Offset bikomeje kuzamba nyuma yo gushyira hanze amashusho yabo batera akabariro

March 30, 2025
Imyidagaduro

Kevin Montana yasabye abakunzi b’umuziki guhora bishimye mu ndirimbo yise Zamuka (Video)

November 1, 2024
Imyidagaduro

Davis D yishimiye impanuro yahawe na Minisitiri w’urubyiruko Utumatwishima

November 25, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?