SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: APR BBC yatsinze Patriot amanota 68 kuri 67 biyiha amahirwe yo kuba iya mbere
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > APR BBC yatsinze Patriot amanota 68 kuri 67 biyiha amahirwe yo kuba iya mbere
Imikino

APR BBC yatsinze Patriot amanota 68 kuri 67 biyiha amahirwe yo kuba iya mbere

Muhire Jimmy
Last updated: 2025/03/17 at 8:14 AM
Muhire Jimmy
Share
3 Min Read
SHARE

 APR BBC yatsinze Patriots amanota 68-67 ishimangira kuzasoza imikino ibanza ya Shampiyona yicaye ku mwanya wa mbere. 

Uyu mukino w’ishiraniro wabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2025, muri Petit Stade i Remera.

Ikipe y’Ingabo yagiye gukina itaratakaza muri iyi shampiyona kuko yatsinze imikino irindwi yose yakinnye.

Ku rundi ruhande, Patriots BBC yo ntabwo yatangiye neza ugereranyije n’umwaka ushize kuko ifite umusaruro uvanze, aho no gutsinda byakunze kugorana.

Umukino watangiye wihuta cyane n’amanota ari menshi kuko Elliot Cole na Aliou Diarra batsindiraga amakipe yombi.

Agace ka mbere karangiye Patriots BBC iyoboye umukino n’amanota 28 kuri 20 ya APR BBC.

Mu gace ka kabiri, umukino wakomeje kwihuta, abakinyi nka na Steve Hagumintwali na Olivier Kamirindi batsinda amanota menshi.

Mu minota itanu ya mbere y’aka gace, Patriots yari yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota icyenda (40-31).

Igice cya mbere cyarangiye Patriots BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 45 kuri 38 ya APR BBC.

Mu gace ka gatatu, Ikipe y’Ingabo yasubiranye itangira kugarira bikomeye.

Mu minota ya nyuma, Patriots yihagazeho ibifashwamo n’ubunararibonye bw’abakinnyi.

Ku isegonda rya nyuma ry’aka gace, Cole yatsinze amanota ari mu kibuga hagati.

Aka gace karangiye Patriots ikiyoboye umukino n’amabota 56 kuri 49 ya APR.

Agace ka nyuma, Ikipe y’Ingabo yakihariye cyane kuko Patriots yari yarushye kubera abakinnyi bake bityo ntibasimburwe.

Habura iminota itatu, Ikipe y’Ingabo yayoboye umukino ku nshuro ya mbere n’amanota (60-59).

Mu masegonda 17 ya nyuma y’umukino, Patriots yarushaga APR BBC amanota abiri (67-68).

Icyakora ku isegonda rya nyuma, Adonis Filer yatsindiye APR BBC amanota atatu yakoze ikinyuranyo, Umukino warangiye APR BBC itsinze Patriots BBC amanota 68-67, ishimangira gusoza igice kibanza cya shampiyona iyoboye.

Aliou Diarra yatsinze amanota menshi muri uyu mukino, angana na 29, Cole Elliott atsinda 26 ku ruhande rwa Patriots BBC.

Undi mukino wabaye ku Cyumweru, Orion BBC yatsinze Espoir BBC amanota 90-63.

Ku wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe 2025 imikino ibanza izasozwa, APR BBC izakina na Tigers, mu gihe Patriots BBC izakina na REG BBC, mu mikino isoza ibanza.

 

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy March 17, 2025 March 17, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Ingabo z’Afurika y’Epfo zavuye kwizima zemera gutaha zinyuze mu Rwanda

February 24, 2025
Andi makuru

Abantu 1350 muri Palestine bamaze gupfa nyuma y’ibitero bikomeye bya Israel

October 12, 2023
Imyidagaduro

Bad Rama arembejwe n’indwara ataramenya iyo ariyo

June 5, 2024
Imyidagaduro

Safi Madiba agiye gushyira hanze album ye ya mbere yise Back To Life

November 4, 2023
Imyidagaduro

Umubyeyi wa Turahirwa Moses yitandukanyije nibyo umuhungu we yatangaje k’Umukuru w’igihugu

April 16, 2025
Andi makuru

#Kwibuka 29 : Nyanza ya Kicukiro hibutswe Abatutsi barenga 3000 basinzwe muri Eto n’Ingabo za ONU

April 12, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?