Inama idasanzwe yahuje abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa SADC, yemeje bidasubirwaho guhagarika ubutumwa bwa SAMIDRC, no gutangira gucyura mu byiciro Ingabo z’uyu muryango ziri muri DRC.
Iyi nama yateranye kuri uyu wa Kane, yitabiriwe na n’abakuru b’ibihugu barimo Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe ari nawe uyoboye SADC muri iki gihe, Umwami Mswati III wa Eswatini, Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina.
Hari kandi na João Lourenço wa Angola, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Lazarus Chakwera wa Malawi na Hakainde Hichilema wa Zambia ndetse na Felix Tshisekedi wa DRC.
Umwanzuro wa cumi w’iyi nama uvuga ko “Inama yarangije ubutumwa bwa SAMIDRC no gukura mu byiciro Ingabo za SAMIDRC muri RDC.”
Ingabo za SADC zoherejwe mu butumwa bwa SAMIDRC, zageze muri DRC mu Ukuboza 2023 ubwo zari zije gusimbura iz’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), zari zifite ubutumwa bwo guhosha imirwano hagati y’ingabo za Leta FARDC na M23 no kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Mu Ugushyingo 2024, ni bwo SADC yafashe umwanzuro wo kongerera igihe ingabo zayo zari zimaze umwaka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ndetse ubutumwa bwahinduye umuvuno, izi Ngabo zinjira mu bufatanye n’iza FARDC guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Uyu mwanzuro kandi ufashwe mu gihe Ingabo za M23 zikubise inshuro iza Leta n’imitwe bafatanyaga irimo FDLR, Wazalendo, Ingabo za SAMDRC, iz’Abarundi ndetse n’abacanshuro b’Abanyaburayi, ikanafata Umujyi wa Goma. Ni urugamba SADC yatakarijemo abasirikare 18.
Ibihugu bifite ingabo muri RDC binyuze muri mu butumwa bwa SAMIDRC harimo Tanzania, Malawi na Afurika y’Epfo.