Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Lt Gen Mohan Subramanian, yashimye byimazeyo Ingabo z’u Rwanda ubwitange zidahwema kugaragaza mu nshingano zose zishinzwe.
Lt Gen Mohan Subramanian yashimye Ingabo z’u Rwanda ubwo kuri uyu wa Gatatu yagiriraga uruzinduko ku cyicaro gikuru cya (Rwanbatt-3) giherereye i Durupi mu Murwa Mukuru wa Juba.
Uyu muyobozi yakiriwe n’umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Leodomir Uwizeyimana, amusobanurira uko umutekano uhagaze ndetse n’ibikorwa bisanzwe by’izo Ngabo.
Lt Gen Mohan Subramanian, yashimye Ingabo z’u Rwanda ubwitange zigaragaza cyane cyane mu kurengera abasivili, ashimangira ubuhanga n’ubunyamwuga bwazo mu kurinda umutekano w’abaturage bari mu nkambi ndetse abashishikariza gukomeza gushyira imbaraga mu kuzuza inshingano zabo.
59⁹
Uruzinduko rwasojwe n’igikorwa cyo gutera igiti, mu rwego kwimakaza umuco wo kubungabunga ibidukikije.