Uganda yohereje umubare utazwi w’ingabo ‘ UPDF’ muri Sudani y’Amajyepfo mu rwego rwo kurinda guverinoma ya Perezida Salva Kiir mu gihe hari icyikango ko Riek Machar ashobora kongera
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda General Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu wa Perezida Museveni , yatangaje ko ingabo zidasanzwe za Uganda (Special Force) zoherejwe mu murwa mukuru wa Sudani y’Amajyepfo i Juba kugira ngo barwanye inyeshyamba zishobora gutera muri uyu mujyi.
yagize ati: “twohereje umutwe w’ ingabo zidasanzwe muri Juba mu minsi ibiri ishize.”
Perezida Salva Kiir na Museveni basanzwe ari abafatanyabikorwa bitandukanye nyuma y’uko amufashije kuguma ku butegetsi.
Kohereza ingabo za Uganda muri Sudani y’Amajyepfo, birashimangira amakimbirane akomeje kwiyongera mu gihugu gikungahaye kuri peteroli cyugarijwe n’umutekano muke wa politiki n’ihohoterwa kuva cyabona ubwigenge muri 2011.
Kuri ubu iyi ntambara yongeye gututumba muri Sudan y’Epfo , yabaye igikangisho nyuma y’uko umwuka wa politiki urushijeho kuba mubi hagati ya Perezida Salva Kiir na Visi-Perezida we, Riek Machar. Imvururu ziheruka kubera muri Leta ya Upper Nile, zasize impande zombi zihanganye, byatumye ibihugu by’amahanga, by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bifata ingamba zo gukuramo abakozi babo.