SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Paul Kagame yakiriye Qimiao Fan uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Paul Kagame yakiriye Qimiao Fan uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yakiriye Qimiao Fan uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/03/10 at 6:29 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Perezida Paul Kagame yakiriye Qimiao Fan uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Kenya, Somalia na Uganda, baganira ku bufatanye busanzwe n’ubwo mu gihe kizaza.

Umukuru w’Igihugu yakiriye Qimiao mu biro bye kuri uyu wa 10 Werurwe 2025, nk’uko byasobanuwe mu itangazo ryatambukijwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

Ubwo Perezida Kagame yakiraga Qimiao, yari kumwe n’umujyanama wihariye mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Francis Gatare na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf.

Banki y’Isi ni urwego mpuzamahanga rwashinzwe mu 1944, rufite inshingano yo gutanga inguzanyo n’inkunga byo gushyigikira imishinga yo guteza imbere inzego zitandukanye mu bihugu biri mu nzira y’iterambere.

Mu bihe bitandukanye, Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi byagiranye amasezerano y’iterambere arimo miliyari 355 Frw azifashishwa mu guteza imbere ibikoresho by’ishoramari ry’abikorera birengera ibidukikije, arimo ayashyizweho umukono mu Ukuboza 2024.

Kuva tariki ya 14 Werurwe kugeza tariki ya 9 Nzeri 2025, Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi bifitanye imishinga itandatu irimo iyo kurengera ibidukikije, guteza imbere serivisi yo gutwara abantu mu mijyi, gufasha impunzi ndetse no guhangana n’ingaruka z’ibiza.

Muri iyi mishinga yose, Banki y’Isi iteganya guha u Rwanda miliyoni 531,81 z’Amadolari ya Amerika (miliyari 763,3 Frw) zo kurufasha kuyishyira mu bikorwa, mu gihe Inama y’Ubutegetsi yayo yabyemeza.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul March 10, 2025 March 10, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Munyakazi Sadate yongeye gucyeza inkotanyi zatumye yongera kwiyubaka akaba uwo ariwe ubu

April 30, 2025
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Caravane du Rire rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 3 rizitabirwa n’abanyarwenya mpuzamahanga

June 12, 2024
Imyidagaduro

Davido yatangaje uko yamenye ko akomoka mu muryango w’abaherwe akiri muto

January 15, 2024
Andi makuru

Sergeant Minani Gervais ushinjwa kwica abantu 5 yatangiye kuburanishwa

December 3, 2024
Imyidagaduro

Moses Turahirwa yagejejwe mu rukiko asaba ko yajyanwa kwa muganga wo mu mutwe

May 6, 2025
Imyidagaduro

Dr Mukeshimana Geraldine wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, yagizwe Visi Perezida wa IFAD

August 1, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?