SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: RDC : Guverinoma yashyizeho Miliyonib5 z’amadorali kuzafata Corneille Nangaa na Sultan Makenga
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > RDC : Guverinoma yashyizeho Miliyonib5 z’amadorali kuzafata Corneille Nangaa na Sultan Makenga
Andi makuru

RDC : Guverinoma yashyizeho Miliyonib5 z’amadorali kuzafata Corneille Nangaa na Sultan Makenga

Ahupa Radio
Last updated: 2025/03/08 at 8:50 AM
Ahupa Radio
Share
2 Min Read
SHARE

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemereye miliyoni eshanu z’Amadolari ya Amerika uwayifasha gufata abayobozi bakuru b’ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, ku wa 7 Werurwe 2025, rivuga ko abashakishwa ari umuyobozi wa AFC, Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa uyobora M23 na Gen Maj Sultani Makenga uyobora abarwanyi ba M23.

Minisitiri Mutamba kandi yagaragaje ko Leta ya RDC ishakisha “abafatanyacyaha” ba AFC/M23 barimo Perrot Luwara, Irenge Baelenge n’abandi, yemerera miliyoni enye z’Amadolari ya Amerika uzayifasha kubafata.

Nangaa, Bisimwa, Makenga n’abandi bayobozi muri AFC/M23 baburanishijwe badahari mu rukiko rwa gisirikare rw’i Kinshasa, bakatirwa igihano cy’urupfu mu Ukwakira 2024 nyuma yo guhamywa ubugambanyi n’ibyaha by’intambara.

Nyuma yo kumva umwanzuro w’uru rubanza, Nangaa yahaye inkwenene Leta ya RDC, agaragaza ko iki gihano kigaragaza ubwoba ubutegetsi bw’iki gihugu bufitiye abarwanyi ba AFC/M23.

Yagize ati “Iyo ubutegetsi bwatangiye kugira ubwoba, buba bubona neza ko bugiye guhanguka. Iyi kinamico yiswe urubanza n’ibihano bidafututse byayitanzwemo, ni ikimenyetso cy’ubwoba bw’ubutegetsi bwabuze epfo na ruguru, busigaje kugwa.”

Nubwo ubutegetsi bwa RDC bugaragaza ko bwabuze Nangaa na Bisimwa, bo agaragaza ko baba mu burasirazuba bw’iki gihugu, cyane cyane mu mujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru na Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo. Makenga na we aba muri Kivu y’Amajyaruguru.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio March 8, 2025 March 8, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Umushoramari Nyagahene Eugene yakomoje aho yakuye igitekerezo cyo gushinga Radio 10

February 29, 2024
Imyidagaduro

#Kwibuka31: Rubyiruko Mumenye ko ari mwe mbaraga u Rwanda Rwegamiyeho: Butera Knowless

April 10, 2025
Imyidagaduro

Ifoto za Moses Moshions yambaye ubusa zikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

March 25, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batumiwe mu isabukuru y’ubwigenge ya Seychelles 

June 28, 2023
Imyidagaduro

Producer Prince Kiiz yiyomoye kuri Country Records ajya gushinga iye studio

May 5, 2024
Imikino

Karisimbi Event yateguriye abakunzi ba Billard irushanwa

September 11, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?