SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Cyusa Ibrahim yatuye indirimbo ye nshya yise Muvumwamata Nyirakuru
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Cyusa Ibrahim yatuye indirimbo ye nshya yise Muvumwamata Nyirakuru
Imyidagaduro

Cyusa Ibrahim yatuye indirimbo ye nshya yise Muvumwamata Nyirakuru

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/03/07 at 5:38 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Umuhanzi Cyusa Ibrahim, uzwi mu muziki gakondo, yashyize hanze indirimbo yise ‘Muvumwamata’ atangaza ko yayituye nyirakuru wamwinjije mu buhanzi.

Muri iyi ndirimbo, mu nyikirizo aririmba ati: “Izihirwe neza Muvumwamata, ineza yawe ni inzirabwandu, cyambu cy’Imana cy’aheza ntajya agira umwaga muze!”

Mu gitero cya mbere agira ati: “Ndavuga umumararungu mvomaho inganzo, twe bene inganzo tumuririmbire bishyire cyera, ubugwaneza si ubwo yisiga, abatamuzi muzamubwirwa ko ari ikirenga dutezeho abandi.”

Uyu muhanzi yatangarije umunyamakuru wacu  ko iyi ndirimbo yitiriye album ye, ko yayituye nyirakuru kuko ari we wamwinjije mu buhanzi.

Ati: “Ni indirimbo natuye nyogokuru, kandi nyogokuru wanyinjije mu buhanzi bwanjye, ni we watumye ntangira kuba umuhanzi, ni uburyo bwo kuyimutura.”

Cyusa Ibrahim avuga ko ‘Muvumwamata’ ari nk’igisingizo yahaye uwo mubyeyi avomaho inganzo.

Ati: “Arabasumba uwejeje Imana, reka twanamize duterana imbabazi, tugutaramire cyane, ituze rigututubikaneho wowe tetero ridateba.”

Cyusa Ibrahim ni umuhanzi uzwi mu muziki gakondo, akaba amaze kwamamara mu bihangano bitandukanye bigaruka ku muco nyarwanda.

Amaze gukora indirimbo zirimo ‘Umutako’, ‘Mbwire nde’, ‘Rwanda Nkunda Migabo’, ‘Umwitero’ ndetse n’iza kera yasubiyemo nka ‘Imparamba’, ‘Muhoza wanjye’, ‘Umwiza’ n’izindi.

Nyirakuru wa Cyusa akunda kumuba hafi mu bitaramo bitandukanye

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul March 7, 2025 March 7, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umuhanzi D Voice yatangajwe nk’umuhanzi mushya muri Wasafi Records

November 17, 2023
Imikino

Euro 2024: N’Golo Kanté yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu

May 17, 2024
Andi makuru

Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye kuvuga ko u Rwanda ari nyirabayazana w’ibibazo byo mu karere

March 18, 2025
Andi makuru

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batumiwe mu isabukuru y’ubwigenge ya Seychelles 

June 28, 2023
Imikino

Ni iki cyatumye sosiyete ya Mchezo itera inkunga imikino y’abagize Inteko zishinga amategeko muri EAC?

December 13, 2023
Imyidagaduro

Kim Kardashian yaguze umukufi w’umusaraba wambarwaga na Princess Diana akayabo ka Miliyoni 200 z’amanyarwanda

January 19, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?