SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ghana: Itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina rikomeje guteza impagarara
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Ghana: Itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina rikomeje guteza impagarara
Andi makuru

Ghana: Itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina rikomeje guteza impagarara

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/03/06 at 12:54 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Itsinda ry’abadepite 10 bo muri Ghana ryongeye gusaba ko hakwemezwa umushinga w’itegeko utavugwaho rumwe, ugamije guhana abaryamana bahuje ibitsina n’abamamaza imigirire yabyo.

Uyu mushinga w’itegeko uteganya igifungo cy’imyaka itatu ku bantu baryamana bahuje igitsina, n’imyaka itanu kugeza ku 10 ku bamamaza ibikorwa bijyanye na byo.

Bwa mbere uyu mushinga wari watowe mu 2024 gusa ntiwashyirwaho umukono n’uwahoze ari Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo, kuko yasobanuye ko urimo ibibazo.

Perezida mushya, John Mahama, na we yagaragaje ko atahita yemeza uyu mushinga, ndetse aherutse kuvuga ati “Ntekereza ko twakongera kubiganiraho kugira ngo niba koko twese twemeye ko iri tegeko rijyaho, turyemeze tubyumvikanyeho.”

Abashyigikiye ko iri tegeko rishyirwaho, bavuga ko ryafasha kubungabunga umuco n’indangagaciro igihugu kigenderaho.

Gusa iri tegeko ryamaganiwe kure n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’Umuryango w’Abibumbye.

Mu bandi bamaganye iri tegeko, harimo uwahoze ari Minisitiri w’Ubukungu wa Ghana, wavuze ko kwemeza iri tegeko bizagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’iki gihugu bitewe n’ibihano gishobora gufatirwa.

Yavuze ko iri tegeko ryatuma Ghana itakaza inkunga ya Banki y’Isi igera kuri miliyari 3,8 z’amadolari ya Amerika.

Depite John Ntim Fordjour utavuga rumwe n’ubutegetsi we yatangaje ko Ghana idakwiye gutinya ibihano by’ubukungu, asobanura ko Perezida Donald Trump wa Amerika we ntacyo azabatwara kuko adashyigikiye abaryamana bahuje ibitsina.


 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul March 6, 2025 March 6, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Turahirwa Moses yasabye imbabazi abanyarwanda nyuma yo guhyira hanze amashusho asambana nabo bahuje Ibitsina

January 5, 2023
Andi makuru

Abayobozi n’abakozi ba ADHI Ltd basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi (Amafoto )

April 19, 2023
Andi makuru

Umunyamauritaniya Sidi Ould Tah yatorewe kuyobora Banki Nyafurika Itsura amajyambere

May 29, 2025
Imyidagaduro

Kevin Hart n’umuryango we basuye urwibutso Jenoside rwa Kigali

July 20, 2023
Imikino

Amavubi: Abakinnyi 5 basezerewe!

November 16, 2023
Iyobokamana

Papa Francis yasubitse inama kubera ibicurane

February 27, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?