SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje umugambi mubisha wa Tshisekedi wamupfubanye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje umugambi mubisha wa Tshisekedi wamupfubanye
Andi makuru

Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje umugambi mubisha wa Tshisekedi wamupfubanye

Ahupa Radio
Last updated: 2025/03/06 at 12:56 PM
Ahupa Radio
Share
4 Min Read
SHARE

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yizeraga ko azatera u Rwanda, akazamura ibendera ry’igihugu cye i Kigali.

Mu nama nyunguranabitekerezo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku miterere y’ingengabitekerezo mu karere yabaye kuri uyu wa 5 Werurwe 2025, Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko Tshisekedi yagize iki cyizere ubwo yemeranyaga n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kurwanya M23.

Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko nyuma y’aho M23 yirukanywe mu biganiro bya Nairobi muri Mata 2022, Tshisekedi yigambye ko ashaka kwirukana aba barwanyi, “akabasubiza mu Rwanda”, abishingiye gusa ku kuba bamwe muri bo bavuga Ikinyarwanda.

Yagize ati “Tshisekedi aho kwerekeza imbunda kuri M23, atangira kurasa mu Rwanda, atangira no kuvuga mu magambo ye ko M23 ayirasa, akayisubiza iwabo mu Rwanda. Ubwo ikibazo kibaye ko M23 bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, bafite umuco w’Ikinyarwanda. Ubwo ni ukuvuga ko bagomba gusubira mu Rwanda, nubwo bari bateye baturutse mu kindi gihugu cy’igituranyi.”

Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko Tshisekedi, FDLR n’abajenerali be bemeranyije ko bazatera u Rwanda nyuma yo kwirukana abarwanyi ba M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bagakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse ngo Tshisekedi yizeraga ko azazamura ibendera rya RDC i Kigali.

Ati “Ubwo Tshisekedi atangira kurwana na M23, akoresheje FDLR. FDLR zimwizeza ko bari bumurasire M23, bamara kuyirasa ndetse bakanayikurikira, bakayigeze no mu Rwanda, ko na CHOGM izajya kuba mu Rwanda tariki 20/06, Tshisekedi yamaze kugera i Kigali, yamaze no kumanika ibendera rya Congo muri Kigali. Abajenerali be barabimwizeza, FDLR irabimwizeza, kandi koko arabisinda, aranabyemera, yemera ko binashoboka.”

CHOGM ni inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma y’Umuryango Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza. Yabereye i Kigali kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 25 Kamena 2022, nyuma y’ibitero bya ’mortier’ FDLR n’ingabo za RDC zagabye mu karere ka Musanze muri Gicurasi na Kamena.

Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko icyatumye Tshisekedi yemera isezerano yahawe na FDLR n’abajenerali be, ari uko yari akiri mushya ku butegetsi, atazi aho intambara ziva n’aho zigana kuko ’ni umusivili.’

Ati “Murumva ni umuperezida mushya, w’umusivili, ntazi intambara aho ziva n’aho zigana, FDLR imwemeje ko agiye kurwana, kandi ko azatsinda, na we arabyizeye, arabyemera, ashyiraho umurego.”

Yasobanuye ko mu nama zahuje abakuru b’ibihugu bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Tshisekedi yasabwe kudakomeza kurasa mu Rwanda, ariko yanga kumva, ahubwo atangira kubaka imbaraga z’igisirikare bigaragaza ko zigamije kurasa u Rwanda.

Ni muri urwo rwego Tshisekedi yatangiye gukorana n’imitwe yibumbiye mu ihuriro rya Wazalendo, ifite ingengabitekerezo yo kwanga u Rwanda n’Umututsi, nk’uko Gen (Rtd) Kabarebe yakomeje abisobanura.

Ati “Iyo mitwe ya Wazalendo, imyinshi muri yo mu Burasirazuba bwa Congo, buriya yashinzwe na FDLR, cyane cyane umutwe witwa Nyatura, FDLR igashyiramo n’abayobozi ku nzego zitandukanye kugira ngo ukomere. Urumva iyo mitwe y’abenegihugu ba Congo b’aba Wazalendo na bo ni FDLR.”

Tariki ya 27 Mutarama 2025, ubwo M23 yafataga Umujyi wa Goma, ingabo za RDC, FDLR na Wazalendo barashe mu karere ka Rubavu, bica abaturage 16. Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko iki gitero cyari cyarateguwe.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko nyuma y’aho M23 ifashe Goma, hagaragaye ibimenyetso bikomeye ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ririmo FDLR ryari rifite umugambi wo kugaba ibitero bikomeye ku Rwanda, aho imbunda ziremereye za RDC zarebaga mu Rwanda, zitegura kururasa.

Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko umugambi wa Tshisekedi wo gutera u Rwanda wapfubye, yibutsa ko ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho nyuma y’ibitero byagabwe mu karere ka Musanze zatanze umusaruro mwiza, urimo gukumira ibitero byagabwe tariki ya 27 Mutarama.

You Might Also Like

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Uganda : Ingabo za UPDF zaburijemo igitero cy’iterabwoba I Munyonyo hagwa babiri

Martin Fayulu udacana uwaka na Tshisekedi biyemeje gufatanya kurwanya Joseph Kabila

I Kigali hateraniye inama itegura ibikorwa by’ingabo za EAC biteza imbere abaturage

RIB yasabye abanyarwanda kwirinda ababashukisha akazi keza mu mahanga bizezwa ubuzima bwiza

Ahupa Radio March 6, 2025 March 5, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

TDR Festival :Bwiza.Juno kizigenza .Mico The Best na Niyo Bosco basusurukiye abanye huye bataha batabishaka

February 20, 2024
Andi makuru

Diamond yagarutse i Kigali

August 13, 2023
Imyidagaduro

Drake na Meek Mill ntibari kuvuga rumwe n’abategura Grammy Awards

February 5, 2024
Imyidagaduro

Ibirori by’isabukuru ya Michael Tesfay umukunzi wa Miss Naomie byitabiriwe n’abavandimwe be

January 21, 2024
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora FPR Inkotanyi muri manda y’Imyaka 5

April 2, 2023
Imikino

APR BBC yatsinze Patriot amanota 68 kuri 67 biyiha amahirwe yo kuba iya mbere

March 17, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?