SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Leta y’ u Burundi yahakanye amakuru yo kuba inyuma y’Igitero cyaguyemo abantu I Bukavu
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Leta y’ u Burundi yahakanye amakuru yo kuba inyuma y’Igitero cyaguyemo abantu I Bukavu
Andi makuru

Leta y’ u Burundi yahakanye amakuru yo kuba inyuma y’Igitero cyaguyemo abantu I Bukavu

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2025/02/28 at 8:20 AM
Wakibi Geoffrey
Share
2 Min Read
SHARE

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage mu Mujyi wa Bukavu, cyamagana icyo gikorwa, kivuga ko nta basirikare bacyo bari muri uwo Mujyi.

Abantu 13 bapfuye abandi 72 barakomereka” nk’uko bivugwa na M23 mu gitero cy’ibisasu ku ikoraniro ry’abantu benshi hagati mu mujyi wa Bukavu kuri uyu wa kane ubwo bari baje kumva umukuru w’umutwe wa AFC/M23 ugenzura uyu mujyi.

M23 yavuze ko ibisasu bitezwa amaboko bya grenade byakoreshejwe muri icyo gitero bisa n’ibikoreshwa n’igisirikare cy’u Burundi.

Abicishije ku rubuga nkoranyambaga X, umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Brigadier General,  Gaspard Baratuza, yamaganye ibikorwa by’ubugome byabereye i Bukavu, kandi avuga ko u Burundi nta basirikare bafite muri uwo mujyi.

Yagize ati “Dushyira ku mucyo ku byabereye muri Bukavu uyu munsi. FDNB yamaganye byimazeyo igikorwa kigayitse cyakozwe kandi mbwira abantu ko nta basirikare b’Abarundi  boherejwe mu Mujyi wa Bukavu.”

Umutwe wa AFC/M23 ugenzura Bukavu watangaje ko babiri mu bakoze iki gitero wise “icy’iterabwoba” ku basivile i Bukavu bafashwe.

Kare bikimara kuba, Corneille Nangaa mu kiganiro n’abanyamakuru i Bukavu, yatangaje ko imibare y’ibanze igaragaza ko abishwe n’iki gitero ari abantu 11, barimo umugore umwe, n’inkomere 65 zirimo batandatu bakomeretse bikomeye.

Nangaa yavuze ko mu bapfuye harimo n’umwe mu bakoze iki gitero. Avuga ko abakomeretse barimo kuvurirwa mu bitaro by’i Bukavu.

AFC/M23 ishinja iki gitero ubutegetsi bwa Tshisekedi, mu gihe bwo bwavuze ko cyakozwe “n’ingabo zo hanze” ziri muri DR Congo.

AFC/M23 ivuga ko iki gitero cyari kigendereye kwica Corneille Nangaa ariko Imana igakinga akaboko.

Ibiro bya perezida wa DR Congo bivuga ko Tshisekedi yamaganye “icyo gikorwa cy’iterabwoba cyakozwe n’ingabo zo hanze ubu ziri ku butaka bwa Congo mu buryo butemewe”.

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Wakibi Geoffrey February 28, 2025 February 28, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Abahanzi babanye na Junior Multisystem bamuvuze imyato mu ijoro ryo kumwunamira(Amafoto)

August 2, 2023
Andi makuru

USA:Umuntu utazwi yarasiwe imbere ya White House

March 10, 2025
Andi makuru

Amanota y’ibizamini bya Leta yasohotse

September 12, 2023
Imyidagaduro

Jessica Alba nyuma y’imyaka 17 yatandukanye n’umugabo we Warren

February 8, 2025
Imyidagaduro

Ravi wamenyekanye muri bijyanye no gutunganya amajwi mu bitaramo agiye kurushinga n’ikizungerezi cy’umudiaspora

August 15, 2024
Imikino

Umutoza Seninga Innocent yabazwe Ikirenge nyuma yo kuvunikira mu myitozo

April 6, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?