Umuhanzi Moses Ssalli wamamaye nka Bebe cool mu gihugu cya Uganda ndetse no muri Afurika y’Iburairazuba yahishuye agahinda yagize ubwo yifuzaga kuva mu gihugu cye kubera kumara igihe cy’amezi umunani Atari kumwe n’umugore we akunda cyane Zuena Kirema
Bebe Cool ibi yabitangaje mu nkuru y’Uburibwe bwo gutandukana n’umugore we Zuena ubwo yamusigaga mu gihe cyingana námezi umunani yose batari kumwe .
Yagize ati “umutima wanjye warashavuye cyane ndetse nabonye nta kintu cyiza cyari kiri kumubaho ku buryo byageze aho natekereje kuva mu gihugu cyanjye nkerekeza muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika kugira ngo mboe amahoro .
Gusa nkuko yakomeje abitangaza yavuze ko muri icyo gihe cy’uburibwe bukomeye yaje kwongera kujya muri studio akandika indirimbo yise Agenze aho muriyo ndirimbo yagaragajemo uburyo yumvaga kubura Zuena nta kindi kintu yaba afite ari nabwo yamusabye kugaruka mu buzima bwe
Nkuko tubikesha ibinyamakuru byo muri Uganda Indirimbo Agenze yahinduye ibintu byinshi mu buzima bwa Bebe Cool kaboneye yanakunzwe byo mu Rwego rwo Hejuru mu bakunzi be .
Nyuma yo gushyira hanze iyo ndirimbo Bebe Cool abisabwe n’abakunzi be yahise ategura igitaramo gikomeye cyari kubera ku kibuga cya Rugby cya Lugogo Grounds,Ariko kuri we cyari igitaramo cyo gusezera ku bakunzi kuko yumvaga agiye kureka umuziki burundu.
Mu gusoza iyo nkuru ye Bebe Cool yahishuye ko ubwo yitegura gufata Indege ibintu byahindutse ku munota wa Nyuma ubwo yahamagarwaga n’umugore we Zuena akamusaba ko agomba gusubira mu rugo ndeste akazana n’imyenda ye .
Uko kumuhamagara kwahise guhindura ibintu byose kuko Bebe Cool yahise yongera kubona amahirwe no kugarukira umuryango hamwe n’umugore we ndetse n’abana babo nkuko tubikesha ikinyamakuru Howwe.Biz cyaho muri Uganda .