SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umunyabigwi Roberta Flack yitabye Imana ku myaka 88
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Umunyabigwi Roberta Flack yitabye Imana ku myaka 88
Andi makuru

Umunyabigwi Roberta Flack yitabye Imana ku myaka 88

Gossip Kigali
Last updated: 2025/02/25 at 10:24 AM
Gossip Kigali
Share
2 Min Read
SHARE

Umunyabigwi Roberta Flack wari mu baririmbyi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wananditse amateka yo gutwara igihembo cya Grammy cy’indirimbo nziza y’umwaka inshuro ebyiri zikurikiranye, yitabye Imana ku myaka 88 y’amavuko.

Amakuru y’urupfu rwa Roberta Flack yatangajwe n’umujyanama we, Suzanne Koga, wavuze ko yapfuye ku wa 24 Gashyantare 2025. Yapfiriye mu nzira ubwo bamujyanaga kwa muganga, azize umutima.

Mu 2022 Roberta Flack yari yatangaje ko afite uburwayi bwibasira urutirigongo n’ubwonko buzwi nka ‘ALS (Amyotrophic Lateral Sclerosis)’. Ubu burwayi bwatumye ahagarika ibikorwa by’umuziki.

Uyu mugore yavukiye muri North Carolina, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuva mu bwana bwe, yagaragaje impano idasanzwe mu muziki, bituma ahabwa buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Howard, aho yihuguraga mu gucuranga piano.

Mu myaka ya 1960, yamenyekanye binyuze kuri Les McCann, umuhanzi wa Jazz wamufashije kubona amasezerano na Atlantic Records. Mu 1969, yasohoye album ye ya mbere yise “First Take”.

Mu 1972, indirimbo ye “The First Time Ever I Saw Your Face” yakoreshejwe muri filime ya Clint Eastwood yitwa Play Misty for Me. Ibi byatumye iyi ndirimbo yamamara cyane, ndetse inegukana igihembo cya Grammy cy’indirimbo nziza y’umwaka.

Mu mwaka wakurikiyeho, yongeye kwegukana iki gihembo ku ndirimbo “Killing Me Softly with His Song”, aba umuhanzi wa mbere wagitwaye inshuro ebyiri zikurikiranya.

Roberta Flack yari uzwiho guhuza injyana zitandukanye nka R&B,Jazz, Folk, na Soul mu buryo bwihariye. Indirimbo ze nka “Feel Like Makin’ Love”, “Where Is the Love”, na “The Closer I Get to You” zakunzwe cyane ku Isi hose.

Yitabye Imana haburaga igihe gito ngo ahabwe inyenyeri y’izina rye muri ‘Hollywood Hall of Fame’. Nta mwana asize dore ko atigeze yibaruka na rimwe.

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Gossip Kigali February 25, 2025 February 25, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Bienvenue Redemptus yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we

March 31, 2023
Imyidagaduro

Diamond Platnumz yahishuye ko akeneye undi mwana wiyongera kubo afite

February 8, 2023
Imyidagaduro

Riderman yashimiye umubyeyi we wamubujije gukora indirimbo zimuteranya n’inshuti ze

October 20, 2023
Imyidagaduro

Riderman na Bull Dogg ku bufatanye na Skol bahaye abakunzi ba hip hope ibyishimo birenze(Amafoto)

August 25, 2024
Imyidagaduro

Keza Terisky yanyomoje amakuru yavuzwe na The Trainer

January 17, 2023
Andi makuru

Skol yifatanyije n’abaturage bo mu Nzove mu muganda (Amafoto )

May 28, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?