SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ibyahishwe kw’ikubitwa rya Moses Moshions i Musanze
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Ibyahishwe kw’ikubitwa rya Moses Moshions i Musanze
Imyidagaduro

Ibyahishwe kw’ikubitwa rya Moses Moshions i Musanze

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/02/25 at 9:43 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ku wa 24 Gashyantare, Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli yitwa ‘Moshions’, yavuze ko yatewe n’agatsiko k’abicanyi kamwiciye imbwa nawe gasiga kamukomerekeje bikomeye.

Turahirwa yagize ati “Tubabajwe no kubamenyesha amakuru y’urupfu rw’imbwa yacu, Momo. Yishwe ejo hashize mu Karere ka Musanze, aho Momo na Turahirwa bagabweho igitero n’itsinda ry’abicanyi.”

Ubu butumwa bwatumye benshi bibaza uko byagenze kugira ngo mu Karere ka Musanze hakorerwe urwo rugomo n’itsinda Turahirwa yise iry’abicanyi.

Mu gushaka amakuru nyayo, IGIHE yamenye ko nubwo Turahirwa yakubiswe ndetse imbwa ye ikicwa atigeze agabwaho igitero n’abicanyi nk’uko abivuga, ahubwo byaturutse ku bushyamirane yagiranye n’abaturage bo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Gataraga.

Amakuru avuga ko ibi byabaye ku wa 23 Gashyantare 2025 saa Cyenda z’amanywa, aho Turahirwa asanzwe ari kubaka mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze.

Ubwo Turahirwa yari avuye aho ari kubakisha, ari mu nzira agana ku modoka ye, imbwa ye yabonye intama itangira kuziyenzaho, ariko bimwe byo gukina kwazo.

Mu kuzimokera inagerageza kuzisatira, intama z’abaturage zagize ubwoba zica ibiziriko ziruka zihunga iyi mbwa, nayo izirukaho izisanga aho zari zahungiye mu rugo rw’umuturage.

Aho niho abaturage basanze imbwa ya Turahirwa barayikubita barayica.

Turahirwa nawe wari umaze kuhagera cyane ko yari yakurikiye imbwa ye, atangira gushyamirana nabo.

Mu gihe yari arakajwe n’imbwa ye yari yishwe, abaturage nabo batangiye kumwishyuza imyaka intama zangije mu mirima zanyuzemo ziyihunga. Aha niho haturutse ubushyamirane, birangira barwanye.

Uwaduhaye amakuru yavuze ko ibyabaye atari abagizi ba nabi nk’uko nyiri ubwite yabivuze, ahubwo ahamya ko ari ubushyamirane bwamuhanganishije n’abaturage kuko no kugira ngo ahikure yakijijwe n’abaturage.

Ati “Nonese tutabeshyanye ko aho byabereye nta nzego z’umutekano zahageze, ubwo niba ari abagizi ba nabi yahivanye ate? Ntabwo aribyo. Turahirwa yashyamiranye n’abaturage kandi akizwa n’abandi.”

Nyuma y’uku gushyamirana, Turahirwa yatanze ikirego inzego z’umutekano zitangira iperereza. Kugeza ubu amakuru ahari ndetse yemejwe na Polisi y’Igihugu ni uko batatu mu bakekwaho kumuhohotera batawe muri yombi.

Uretse abatawe muri yombi andi makuru ahari ni uko bimwe mu byo yari yahaburiye birimo ibyangombwa bye, amafaranga yari afite n’ibindi byagarujwe n’inzego z’umutekano.

 

You Might Also Like

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Nsanzabera Jean Paul February 25, 2025 February 25, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Neg G mu gahinda kenshi nyuma yo gupfusha umwana

December 24, 2024
Imikino

Perezida Kagame na Madamu Jeannette bitabiriye umuhango wo gutangiza Imikino Olempike i Paris

July 25, 2024
Imyidagaduro

Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha byo kwica abantu 14 urw’agashinyaguro yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

September 26, 2023
Imyidagaduro

UAE Dubai : Indirimbo za Jay Polly mu zikunzwe mu tubyiniro twa Dubai

September 16, 2024
Imikino

Rafael Osaluwe Oliseh arifuza gusubira muri Rayon Sports

August 6, 2024
Imikino

Abanyamuryago ba Rayon Sport bagiye kwitorera komite nshya

October 30, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?