Umuhanzi Confy wakunzwe mu ndirimbo Jowana nyuma y’igihe kirekire atagaragara mu ruhamwe yashyize hanze indirimbo nshya yise ’Fiya’ ndetse agaragaza imbogamizi zatumye abakunzi be bamubura, ndetse atanga icyizere cy’uko zakemutse.
Mu kiganiro n’umunyamakuru wacu yamutangarije ko uyu mwaka ateganya ibikorwa bitandukanye bizatuma abakunzi be bamubona kenshi kurusha uko byagenze umwaka ushize.
Ati “Umwaka ushize nahuye n’ibibazo birimo n’uburwayi bwanyibasiye, bituma ntagaragara cyane ahantu hari abantu benshi ndetse n’ibihangano biba bike ariko ubu naje nje.”
Yakomeje avuga ko mu 2024 uretse Extended Play[EP] yashyize hanze yise ‘Ability,’ nta bihangano byinshi yakoze, ati “Uyu mwaka bwo ndi gukora ibikorwa byinshi muri studio. Abakunzi banjye bakwiriye kunyitega kandi bakumva ko batazicwa n’irungu.”
Mu 2024, Confy yari yakomeje kuzahazwa n’uburwayi bw’ibibara (Vitiligo) ndetse yagerageje kwivuza no hanze y’u Rwanda, ubu akavuga ko yorohewe ugereranyije n’uko byari bimeze.