Umugoroba wo ku tariki ya 21 Gashyantare 2025 wari utegerejwe na benshi wari umunsi w’amateka muri muzika nyarwanda uhereye ku muryango wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’umuryango we wose .
Kw’isaha ya saa kumi imiryango yari yamaze gufungurwa ndetse abinkwakuzi bari batangiye kwinjira muri BK Arena nubwo batahise bijiramo imbere bagumye hanze bifatira amafoto y’urwibutso n’icyo kunywa kugeza ahagana I saa moya n’igice nibwo Dj Toxxyk yageze ku rubyiniro abanza gususurutsa abari bitabiriye igitaramo kugeza ahagana I saa mbiri.
Nyuma ya Dj Toxxyk kw’isaha ya saa mbiri nígice nibwo Bwiza uri ku rutonde rw’abahanzi bagomba gususurutsa abitabiriye iki gitaramo ageze ku rubyiniro yahereye ku ndirimbo ‘Ogera’ yakoranye na Bruce Melodie, yishimirwa na benshi bitabiriye iki gitaramo.
Uyu muhanzikazi yasusurukije abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo Ahazaza na Ready.
Nyuma ya Bwiza ahagana I saa tatu nibwo John Legend n’itsinda rimufasha ku rubyiniro bageze ku rubyiniro igitaramo ibintu bihindura isura abanyarwanda bamwakirana urugwiro rwinshi
Uyu muhanzi w’icyamamare yaserutse mu myambaro ya Made in Rwanda, yakozwe n’inzu y’imideli ya Moshions.
Akigera ku rubyiniro ibintu byahindutse, abari bicaye barahagarara batangira kuririmba. Ageze ku ndirimbo “Love Me Now” ibintu byabaye akarusho, abari muri BK Arena bose batangira kuririmbana nawe.
Nyuma yo kurangiza kuririmba Love Me Now, John Legend yafashe umwanya aganiriza abafana be, avuga ko “Nishimiye kugera i Kigali, by’umwihariko nejejwe no gutaramira bwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba”.
Mu byishimo byinshi uyu munyabigwi wari uherekejwe n’itinda ry’ abaririmbi bigaragara ko baziranye bakomeje bashimisha abantu ari nako umuryango wa nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wagaragaza ibyishimo byinshi mu byicaro by’icyubahiro wari wagenenewe .
John Legend mbere y’uko ava ku rubyiniro yashimiye abanyarwanda cyane ababwira ko abakunda ari nabwo yaririmbye indirimbo yatumye aba ikimenya bose ariyo “ all Of Me maze Arena yose irahaguruka imufasha kuyiririmba ari nako bacana amatoroshi ya telephone zabo ari nako bafata amashusho azatuma benshi bamukumbura ayisoje Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasuhuje abari bitabiriye igitaramo nabo bamweretse urukundo bamufitiye arabasuhuza nyuma abona no kubasezeraho nabo bati ni wowe muzehe wacu .
Iki gitaramo cyashyizweho akadomo kw’isaha ya Saa tanu n’iminota 10 abanyarwanda bataha bishimye aho bamwe batashye bavuga ko John Legend yimanye u Rwanda nyuma yo kwiregangiza amagambo menshi yagiye abwirwa mbere yo kuza avuga ko u Rwanda ruteze umutekano muke mu majyaruguru y’intara ya Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo .