SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: John Legend utegerejwe na benshi yasesekaye I Kigali (Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > John Legend utegerejwe na benshi yasesekaye I Kigali (Amafoto)
Imyidagaduro

John Legend utegerejwe na benshi yasesekaye I Kigali (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/02/21 at 9:15 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umunyabigiwi John Legend utegerejwe na benshi  mu gitaramo cya Move Afrika, yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Uyu muhanzi uri mu bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze ku Kibuga cy’indege cya Kigali ari kumwe n’umugore we, Chrissy Teigen, usanzwe ari n’umunyamideli.

Igitaramo cya ‘Move Afrika’ gitegerejwemo John Legend kiraza kubera muri BK Arena kuri uyu wa 21 Gashyantare 2025 aho aza guhurira ku rubyiniro n’abarimo Bwiza na DJ Toxxyk.

John Legend yageze i Kigali mu gihe amatike asigaye ku isoko ari mbarwa nubwo ku rundi ruhande yari yihagazeho mu biciro.

Itike ya make muri iki gitaramo yaguraga ibihumbi 30 Frw, mu gihe indi yaguraga ibihumbi 70 Frw, hakaba iy’ibihumbi 100 Frw ndetse n’iy’ibihumbi 135 Frw, bitewe n’aho ugura itike ashaka kwicara.

John Legend abaye umuhanzi wa kabiri ukomeye utumiwe mu gitaramo cya Move Afrika, nyuma ya Kendrick Lamar.

Iki gitaramo cya John Legend kigiye kuba ku bufatanye bw’Umuryango mpuzamahanga uvuganira abaturage, ugamije kurandura ubukene, Global Citizen; ubinyujije muri gahunda ya Move Africa ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

Global Citizen ihuza muzika na politiki kugira ngo hakorwe ubukangurambaga bushingiye ku bikorwa, ibirori byerekanwa imbonankubone ku Isi hose, inama z’abayobozi, n’ibindi kugira ngo bikemure ibibazo byihutirwa byugarije ikiremwamuntu.

Uyu mugabo ari mu bahanzi bakomeye ku Isi bamamaye mu bihangano bikora benshi ku mutima byiganjemo indirimbo z’urukundo.

Yamenyekanye mu ndirimbo nka “All of Me’’, “Tonight (Best You Ever Had)” n’izindi zitandukanye.

Uyu  mugabo yegeze I Kigali  nyuma  y’uko umuryango human Right Watch uharanira  uburengazira  bwa muntu umwandikiye ibaruwa imusaba gusubika igitaramo afite mu Rwanda ivuga ko ngo rufite  uruhare  mu ntambara  iri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika  iharanira  Demokarasi ya  Congo .

Uyu  mugabo  akibona ubu butumwa  yabasubije y’uko adashobora gusubika  icyo gitaramo kuko yamaze kukitegura  kandi ibindi ntacyo abiziho .

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul February 21, 2025 February 21, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Vladimir Putin yanyomoje amakuru avuga ko azaganira na Trump

December 20, 2024
Andi makuru

Ibigo 10 byahize ibindi byegukanye ibihembo muri Karisimbi Consumers Choice Awards 2024 (Amafoto)

May 22, 2024
Andi makuru

RDC yahagaritse ingedo za Rwandair mu kirere cyayo

February 12, 2025
Imyidagaduro

Ibya Card B na Offset bikomeje kuzamba nyuma yo gushyira hanze amashusho yabo batera akabariro

March 30, 2025
Andi makuru

Abasirikare bihinduje igitsina bajyanye Perezida Trump mu nkiko

January 30, 2025
Iyobokamana

Israel Mbonyi yageze mu bubiligi yakiranwa urugwiro

June 5, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?