Umunyabigwiakaba n’umuririmbyi mu njyana gakondo Massamba Intore yateguje album ye ya 12 igizwe n’indirimbo 27, yavuze ko agiye kumara imyaka itanu adakora album ahubwo ahugiye mu kwandika igitabo.
Ibi yabitanagarije mu kiganiro nábanyamakuru cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2025 mu mujyi wa Kigali ahazwi nko ku ishusho Tv
Massamba Intore yavuze ko Album ‘Mbonezamakuza’ ateganya gusohora, izaba igizwe n’indirimbo zigera kuri 27 zirimo; Rwabihama, Batashye, Tsinda, Ikibasumba, Mporempore, Urwererane, Umwali, Mbonezamakuza, Duhananye umurego, Zarwaniyinka, Milindi ya Ngoma, Kamonyi, Nyangenzi na Nyiramaliza.
Uretse izi, harimo izo yise Amagaju, Nyaruguru Vol II, Dukumbuye Rwanda Yacu, Abe, Muyumbu wa Nziga, Twaje kugutaramira, Urabeho shenge, Twazindutse, Iyambere Ukwakira Voll II, Sisi wenyine Vol II, Dimba hasi Vol II, Fourteen Vol II na Vive Lange.
Massamba Intore yavuze ko nyuma yo gusohora iyi album azamara imyaka itanu atongeye gukora indi kuko azahita ahugira mu gukora ku ndirimbo za se umubyara Sentore Athanase cyane ko nawe yasize izigera mu 126 yasize yanditse.
Uretse gukora ku ndirimbo za se umubyara, muri iyi myaka itanu azagira n’umwanya wo kwandika indirimbo ze zose mu gitabo ku buryo no mu gihe azaba atakiriho bizorohera abantu kuba baziririmba uko yazanditse.
Ati “Ni ukwandika izo ndirimbo zikajya mu manota ku buryo byorohera abantu kuzimenya, kandi zikazakomeza kubaho na nyuma yanjye.”
Massamba Intore agiye gusohora album ye ya 12 mu gihe asanzwe afite izirimo ‘Mukomere ku muco’, ‘Murambarize impamvu’, ‘Ikaze mu Rwanda’, ‘Ubutumwa’, ‘Iyo ndirimbo’, ‘Intore ni Intore’, ‘Kanjongera’, ‘Uzaze urebe’ n’izindi.
Ku rundi ruhande yanaboneyeho umwanya wo guteguza abakunzi be igitaramo bazumviraho zimwe muri izi ndirimbo kizabera muri ‘Institut Français du Rwanda’ ku wa 21 Gashyantare 2025.