SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Knowless yavuye imuzi imvano y’ndirimbo umutima yashyize hanze
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Knowless yavuye imuzi imvano y’ndirimbo umutima yashyize hanze
Imyidagaduro

Knowless yavuye imuzi imvano y’ndirimbo umutima yashyize hanze

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/02/20 at 9:19 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Umuhanzikazi Butera Knowless yashyize ahagaragara indirimbo ye nshya yise “Umutima”, atangaza ko iri mu zizaba zigize Album ye ya Gatandatu, kandi ko yitondeye ikorwa ryayo byanatumye yiyambaza abantu bane mu iyandikwa ryayo kugirango izanogere abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

 Uyu muhanzikazi wo muri Kina Music yatangiye guteguza iyi ndirimbo ku wa 7 Gashyantare 2025. Icyo gihe yerekanaga ko yamaze kurangira, igisigaye ari uko azayishyira ku isoko abantu bakayumva, kandi bagatangira kwitegura Album ye nshya. 

Ni indirimbo igiye hanze mu gihe amezi 11 yari ashize nta ndirimbo asohora, kuko yaherukaga gusohora indirimbo yise ‘Uzitabe’ yifashishijwe mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame, byabaye muri Kanama na Nzeri mu 2024.

Knowless yatangaje  ko ubwo yandikaga iyi ndirimbo yahisemo kwifashisha umusizi Rumaga, Platini P ndetse na Mamba, ahanini bitewe n’ubutumwa buyigize, byatumye bahuza ibitekerezo kugirango isohoke nk’uko yayifuzaga. Ariko kandi iyi ndirimbo Butera Knowless nawe yayanditseho.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo, hagaragaramo amwe mu mafoto ari kumwe n’umugabo we Ishimwe Karake Clement mu bihe bitandukanye.

Yasobanuye ko iyi ndirimbo igenewe umuntu wese, ariko bitewe n’uko yitsa ku rukundo n’umuryango we iwushingiyeho.

Ati “Ntabwo byari ibitekerezo byanjye ku buryo yaba indirimbo yanjye nikoreye gusa. Ariko urumva ibitekerezo by’abo bantu bose biganisha ku magambo meza y’urukundo, no gukunda kandi nanjye nkaba mfite uwo nkunda, nanjye yankozeho.”

Akomeza ati “Yankoze ku mutima, bituma numva n’ubwo twandika turebera mu mboni ngari, ariko nanjye nakwisangamo. Hanyuma rero niko gukoresha ariya mashusho (ari kumwe na Clement) kuko numvaga nanjye indeba yankozeho, kandi iyo inkozeho, ubwo aho iba ikoze, ni hariya.”

Yavuze ariko ko yandika iyi ndirimbo itari mu rugo ‘w’indirimbo yanjye na Clement’ ariko ‘nk’uko turi abantu, turi ‘Couple’ kandi ikaba ari indirimbo nziza ifite amagambo meza akora ku mutima nk’abantu bakundana, natwe twajya muri bamwe bazayumva, cyangwa se bayigizemo uruhare’.

Knowless yavuze ko muri iki gihe yatangiye urugendo rwo gusohora zimwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri Album ye ya Gatandatu ‘kandi nayo izaba iriho’.

Mu mashusho agaragara muri iyi ndirimbo, harimo agaragaza igice kimwe cy’inzu atuyemo n’umugabo we mu Karumuna, ndetse na ‘Pisine’. Ati “Nibyo koko hari amashusho twakoreye mu rugo.”

Uyu muhanzikazi yasabye abantu “gushimishwa n’iyi ndirimbo, ikabakora ku mutima nk’uko nanjye yawunkozeho, n’abandi bari kuyumva ikabakora, bakayisangiza abakunzi, inshuti, abavandimwe, bakayishimiramo, bakayibyina, bakayitura ababo, kandi nizera ntashidikanya y’uko ibashimisha ku kigero cyo hejuru.”

Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Meddy Saleh, ni mu gihe amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Producer Mamba, anononsorwa na Bob Pro.

Ni mu gihe gitari yumvikanamo yacuranzwe na Hirwa Jules. Igaragaramo kandi umubyinnyi wamamaye nka Shakirah, ni mu gihe Milly Beauty ariwe Knowless yifashishije mu kumukorera ibirungo by’ubwiza n’abandi bakoranye.

Knowless yaherukaga gushyira ku isoko Album ya Gatanu yise ‘Inzora’ iriho indirimbo 11, yakoranyeho n’abahanzi barimo Social Mula, King James, Nel Ngabo, Platini, Aline Gahongayire, Tom Close na Igor Mabano.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul February 20, 2025 February 20, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ibitaramo bya Mico The Best iburayi byigijwe inyuma

September 13, 2023
Imyidagaduro

Peter Obi wabaye guverineri wa Anambra muri Nigeria yageze i kigali ku butumire bwa Sherrie Silver

September 6, 2024
Iyobokamana

Mufti w’u Rwanda yifurije Eid Il Fitri nziza Perezida wa Repubulika n’abayisilamu bose bo mu Rwanda

March 30, 2025
Andi makuru

Perezida Kagame yasabye abarahiye bakora mu nzego z’ubutabera ko abantu bose bakwiriye kubafata mu buryo bungana.

November 14, 2023
Imikino

Abayobozi Bakuru Muri FERWACY bari gukirikiranwa na RIB

August 22, 2023
Andi makuru

Abazita abana b’ingagi amazina babanje kujya gusura imiryango bavukamo mu birunga

August 31, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?