Abba Marcus Mayanja, umuhungu w’umuhanzi Jose Chameleone yamwibasiye bikomeye nyuma y’uko bitangajwe ko yongeye kujyanwa mu bitaro, avuga ko se ari we muntu mubi kurusha abandi Isi yagize.
Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone, yasubijwe mu bitaro ku nshuro ya kabiri aho afite uburwayi bumurembeje bufite aho buhuriye cyane no kunywa inzoga zirengeje urugero.
Uku gusubizwa mu bitaro byatumye umuhungu we basanzwe badacana uwaka amwibasira kumugaragaro.
Uyu musore yifashishije imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 19 Gashyantare 2025, yandika kuri X ko Jose Chameleone atari umuntu muzima, kuko ngo akijyanwa mu bitaro aho guhamagara abana be yahisemo kubitangariza kuri Tik Tok.
Abba Marcus kandi yongeyeho ko Se ari umwe mu babyeyi b’abagabo babi bigeze babaho mu mateka.
Ati “Data ni we mubyeyi mubi kurusha abandi bose babayeho ku Isi. Yihutiye kujya kwa muganga ndetse akigerayo aho kumenyesha abana be ahita yihutira kubishyira kuri TikTok.”
Ibi ndetse n’andi magambo agaragaza ko atishimiye Se umubyara yakomeje kubivuga mu bisubizo yahaga abantu bamunengega kuri X ko ari gutuka umubyeyi we ufatwa nk’igihangange mu muziki wa Uganda.
Si ubwa mbere Abba Marcus avuze amagambo nk’aya kuri Chameleone akaba na se umubyara.
Mu mpera za 2024 ubwo Chameleone yajyanwaga mu bitaro uyu muhungu we yagaragaje ko ubu burwayi bwa Se buterwa n’uburangare bw’abamukikije.
Yashimangiye ko abo se yita inshuti ari bo bamuteza imyago kuko ngo bo baba barangajwe imbere no kumukuraho amafaranga.