SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Paul Kagame azitabira inama ya Inclusive Fintech 2025 Forum izabera I kigali
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Paul Kagame azitabira inama ya Inclusive Fintech 2025 Forum izabera I kigali
Andi makuru

Perezida Paul Kagame azitabira inama ya Inclusive Fintech 2025 Forum izabera I kigali

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/02/19 at 3:06 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Perezida Paul Kagame yemeje ko azitabira Inama ya kabiri y’Ihuriro ku Ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari izwi nka ‘Inclusive Fintech Forum 2025.

Iyi nama izabera muri Kigali Convection Center , guhera tariki ya 24-26 Gashyantare 2025, yateguwe ku bufatanye bw’Ikigo Mpuzamahanga cya Kigali gishinzwe ibikorwa by’Ubucuruzi n’Imari; Ikigo cy’Imari cy’u Rwanda cyorohereza ishoramari mpuzamahanga n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri Afurika; Banki nkuru y’u Rwanda na Sosiyete y’Ikigo cy’Imari cya Singapore ‘Global Finance & Technology Network’.

Iyi nama izitabirwa na Perezida Paul Kagame n’abandi barimo ba rwiyemezamirimo, abashoramari n’abafata ibyemezo mu nzego zinyuranye, bagera ku 3000, aho bazaba baganira ku bufatanye bw’igihe kirekire mu guteza imbere ibikorwa by’imari binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari n’ama banki.

Muri iyi nama kandi hazabaho umwanya wo kuganira n’ibigo byamaze kuyoboka ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi z’imari na bamwe mu barikwirakwiza mu bigo by’imari, bagaragaza ibyo bakora, ndetse batanga ibitekerezo ku bikwiye gukoreshwa mu guhindura ikigo no kwimakaza ikoranabuhanga mu mirimo.

Mu mwaka wa 2023, ubwo iyi nama yaherukaga kuba yitabiriwe n’abagera ku 3000 baturutse mu bihugu 60. Baganiriye ku hazaza h’ubukungu bukoreshejwe ikoranabuhanga by’umwihariko mu guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga, bizwi nka ‘Cashless’, ndetse u Rwanda ruri mu bihugu bimaze gutera intambwe ifatika.

You Might Also Like

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Uganda : Ingabo za UPDF zaburijemo igitero cy’iterabwoba I Munyonyo hagwa babiri

Martin Fayulu udacana uwaka na Tshisekedi biyemeje gufatanya kurwanya Joseph Kabila

I Kigali hateraniye inama itegura ibikorwa by’ingabo za EAC biteza imbere abaturage

RIB yasabye abanyarwanda kwirinda ababashukisha akazi keza mu mahanga bizezwa ubuzima bwiza

Nsanzabera Jean Paul February 19, 2025 February 19, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Ni iki cyo kwitega muri Tour du Rwanda uyu mwaka?

January 30, 2024
Andi makuru

Perezida wa Gabon Gen Brice Oligui Nguema yanze umushara we

October 19, 2023
Ikoranabuhanga

Inteko ishinga amategeko ya USA yatoye itegeko rikomanyiriza TIK TOK

March 8, 2024
Imikino

Umutoza Seninga yahagaritswe by’agayeganyo na Etincelles kubera imyitwarire mibi

May 1, 2025
Imyidagaduro

Imbamutima za Muyoboke Alexis wegukanye igihembo cy’umujyanama mwiza mu bihembo bya (EAEA)

April 16, 2024
Imikino

Umusifuzi Twagirumukiza Abdul niwe uzasifura umukino w’ishiraniro wa APR FC na Rayon sports

October 26, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?