Mu mpera z’icyumweru dusoje ku wa gatandatu tariki 15 gashyantare muri IPRC Kicukiro habereye irushanwa ry’umukino w Rugby ryari ryateguwe na Federasiyo y’uwo mukino mu Rwanda ku nkunga ya Jade Water Group na Ambasade y’abongereza mu Rwanda aho ryegukanywe na Lions De Fer mu bagabo na Resilience mu bagore .
Iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro yaryo ya mbere ryahuje amakipe 18 yo mu cyiciro cya mbere harimo 12 y’abagabo n’6 y’abagore aho yahataniraga ibikombe ndetse n’ibindi bihembo bitandukanye .
Iryo rushanwa kandi ryari ukugira ko rirebe neza uko amakipe ahagaze mu gihe bitegura gutangira shampiyona y’igihugu cy’umukino wa Rugby biteganyijwe ko izatangira tariki 22 werurwe uyu mwaka
Iryo rushanwa rya Jade water 7s kuri uwo munsi ryari ryitabiriwe n’Ambasaderi w’igihugu cy’ubwongereza mu Rwanda Madame Alison Thorpe wari mu bashyitsi ba banyacyubahiro bari batumiwe aho yirebeye umukino wa nyuma wahuje Lions de Fer aho yatsinze ikipe ya 1000 Hills amanota 21 kuri 14.
Ikipe ya Lions yegukanye igikombe muri iri rushanwa yabonye uyu mwanya nyuma yo gukuramo Resilience amanota 28 kuri 05 , mu gihe 1000 Hills yo yabashije gukuramo Gitisi TSS amanota 21 kuri 19 muri kimwe cya kabiri .
Kapiteni w’ikipe ya Lions Ikorukwishaka Patrick yadutangarije ko nubwo begukanye ririya rushanwa ku nshuro yabo ya mbere bahuye n’ikipe ikomeye ya 1000 Hills ikipe n’ubusanzwe bahora bahanganye ariko barabikoze barabatsinda , kandi bizeye ko no muri shampiyona y’uyu mwaka nabwo bazabatsinda
Iri rushanwa nkuko twabibabwiye ryari rigizwe n’amakipe 12 mu bagabo yari matsinda 4 aho ikipe yabaye iya mbere muri buri tsinda yageze muri kimwe cya kabiri .
Perezida w’ ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda Bwana Tharcisse Kamanda asoza iri rushanwa yavuze ko bateguye iri rushanwa mu rwego rwo kugaragaza impano nshya ndetse no kuzizamura kugira zigere ku rwego mpuzamahanga mu myaka iri Imbere
Yakomeje avuga ko ubu ari intsinzi ikomeye cyane gutangiza irushanwa nkiri kuko ariyo ntego yabo gukomeza guteza imbere uyu mukino ku buryo n’umwaka utaha bazongera bakaritegura kuko umufatanyabikorwa wabo yongeye kwemera kuzabatera inkunga ,