SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Konti ya Kanye West yakuwe ku rubuga rwa X
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Konti ya Kanye West yakuwe ku rubuga rwa X
Imyidagaduro

Konti ya Kanye West yakuwe ku rubuga rwa X

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul Published February 10, 2025
Share
SHARE

Konti ya Kanye West ‘Ye’ ku rubuga nkoranyambaga X, yafunzwe nyuma y’ubutumwa uyu muraperi amaze iminsi anyuzaho bunyuranyije n’amategeko y’uru rubuga ruri mu zikoreshwa cyane ku Isi.

Daily Mail yatangaje ko urubuga rwa Kanye West rwafunzwe nyuma y’amagambo y’urwango ku Bayahudi, irondaruhu ndetse no kwibasira abagore.

Uyu muraperi w’imyaka 47 yibasiye Taylor Swift mu gihe hari hari kuba umukino wa Super Bowl kuri iki Cyumweru tariki 10 Gashyantare 2025, anavuga amagambo asebya Abayahudi.

Ni ubutumwa Ye yakurikije amagambo ashimira nyiri uru rubuga, Umunyemari Elon Musk, kuba yamuretse “akivugira’’.

Musk yahise atangaza ko konti ya Ye yafunzwe, agaragaza ko byaturutse ku myitwarire ye idahwitse.
Ati “Kubera ibyo yatangaje, konti ye ubu ifatwa nk’idakwiriye kubonwa n’abantu bose.”

Mbere y’uko konti ye imfungwa, Ye yanditse amagambo yibasira Taylor Swift, amushinja gushimishwa n’indirimbo ‘Not Like Us’ ya Kendrick Lamar, yibasiramo Drake.

Yanditse ati “Kuki twemera ko Taylor Swift agaragara kuri televiziyo aririmba indirimbo ishyira hasi umwirabura?”.

Yakomeje ashinja Kendrick Lamar kuba igikoresho cy’Abazungu n’Abayahudi, ibintu bitakiriwe neza.

Ntabwo bwari ubwa mbere Kanye yibasiye Taylor Swift, kuko bamaze imyaka myinshi batumvikana kuva mu 2009 ubwo uyu muraperi yamubangamiraga mu bihembo bya VMA.

Mu 2016, Kanye West yasohoye indirimbo “Famous” yumvikanamo amagambo amwita “indaya”.

Taylor Swift nyuma y’iyi ndirimbo yumvikanye avuga ko atazi iby’aya magambo, ariko Kim Kardashian aza gushyira hanze ikiganiro Kanye na Taylor bagiranye kuri telefoni, baganira kuri iyi ndirimbo mbere y’uko isohoka, bigaragaza ko ari ibintu yari azi kandi kujya hanze kwayo ntacyo byari bimutwaye.

Nubwo yibasiwe nyuma y’amagambo y’iyi ndirimbo ye, Kanye yavuze ko aticuza kuyishyira hanze.

Yanakomeje gushinja Elon Musk kumubuza gukwirakwiza ubutumwa bwe kuri Twitter. Avuga ko agiye gufungura urubuga rushya kuri Discord aho azajya yandika ibyo ashaka kuruta uko byari bimeze kuri X.

Uretse amagambo atandukanye Kanye West yanyujije ku rubuga rwe rwa X yibasira abantu benshi, yari yanashyizeho amashusho y’urukozasoni nubwo X yo itayafata nk’ateye ikibazo kuko uru rubuga rwemera ko anyuzwaho.

Nyuma yo gufungwa k’urubuga rwa Kanye West, Milo Yiannopoulos, usanzwe ari umujyanama we, yatangaje ko ari we wahisemo gufunga konti ye. Ati “Ye yahisemo guhagarika konti ye by’agateganyo.”

Mu butumwa bwe bwa nyuma, Kanye West yari yasabye Elon Musk kutamufungira konti, ibintu bigaragaza ko nawe isaha n’isaha yari azi ko yakurwa kuri uru rubuga n’ubwo abajyanama be bavuga ko yavuyeho ku bushake.
Hari nk’amagambo yanditse agira ati “Ndasaba Elon Musk ntamfungire konti.”

 

You Might Also Like

Dj Rusam n’umukunzi we Alex Tlex basezeranye imbere y’amategeko

Miss Uwase Raissa Vanessa yasabwe anakobwa n’umukunzi we Ngenzi Dylan (Amafoto)

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Nsanzabera Jean Paul February 10, 2025 February 10, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Kenya : Imifuka y’urumogi yafatiwe mu rusengero

November 3, 2023
Andi makuru

Perezida Samia Suluhu Hassan yongeye guhura na January Makamba

February 25, 2025
Imyidagaduro

Riderman na Bushali binjije abantu mu byishimo bya noheli muri the Office Lounge

December 26, 2024
Imyidagaduro

Fenthy yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Angel

January 19, 2024
Imikino

Perezida Samia Suluhu yemereye ikipe ya Simba Fc Miliyoni 10 kuri buri gitego izatsinda Al Ahly SC

October 18, 2023
Imikino

Addax FC ya Mvukiyehe Juvénal yagarikiwe ikibuga.

January 21, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?