SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Sam Nunjoma waharaniye ubwigenge bwa Namibia yitabye Imana ku myaka 95
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Sam Nunjoma waharaniye ubwigenge bwa Namibia yitabye Imana ku myaka 95
Andi makuru

Sam Nunjoma waharaniye ubwigenge bwa Namibia yitabye Imana ku myaka 95

Ahupa Radio
Ahupa Radio Published February 9, 2025
Share
SHARE

Sam Nujoma waharaniye ubwigenge bwa Namibia ndetse akaba Perezida wa mbere w’iki gihugu nyuma yo kwigobotora Afurika y’Epfo, yitabye Imana azize uburwayi.

Nujoma w’imyaka 95 yapfiriye mu Murwa Mukuru Windhoek. Yayoboye urugamba rw’ubwigenge hamwe n’ishyaka South West Peoples’ Organisation (Swapo) ryashinzwe mu myaka ya 1960 ariko bagera ku bwigenge muri Werurwe 1990.

Nujoma yabaye Perezida kuva mu 1990 kugeza mu 2005.

Perezida wa Namibia, Nangolo Mbumba yatangaje ko uyu mukambwe yari amaze ibyumweru bitatu mu bitaro arwaye birangira indwara imuhitanye.

Ati “Yaduteye ishyaka ryo guhaguruka tukiyoborera ubu butaka bugari bw’abasokuruza bacu. Umubyeyi wacu yabayeho imyaka myinshi kandi y’ingirakamaro, by’umwihariko ayimara akorera abaturage b’igihugu cye.”

Nujoma yavuye ku butegetsi muri Namibia mu 2005 ariko akomeza kuba Perezida w’Ishyaka rye kugeza mu 2007.

Namibia yakolonijwe n’Abadage kuva mu 1884, bayitakaza mu 1915 bamaze gutsindwa intambara ya mbere y’Isi.

Iki gihugu cyahise cyisanga mu maboko y’abazungu bategekaga Afurika y’Epfo, babuza abirabura gushinga amashyaka n’ubwigenge.

Mu myaka ya 1960 Nujoma ni bwo yinjiye mu ntambara z’udutero shuma zagejeje ku bwigenge bw’igihugu mu 1990.

You Might Also Like

Aline Gahongayire yahembuye imitima ya benshi bitabiriye igitaramo yakoreye mu bubiligi

Kazungu Denis agiye gusubizwa mu rukiko

Annette Murava akomeje kugaragaza urukundo akunda umugabo

Perezida Tshisekedi yahaye indabo Minisitiri Kayikwamba amushimira akazi ari gukora

Corneille Nangaa yatangaje ko M23 igiye gusimbura FRDC yasenyutse

Ahupa Radio February 9, 2025 February 9, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na mugenzi we wa Senegal Bassirou Diomaye Faye

March 27, 2025
Imikino

Basketball: Ikipe ya APR BBC yisanze mu itsinda rimwe na US Monastir!

January 11, 2024
Imyidagaduro

Umubano wa Jay Z na Beyoncé ukomeje kujya habi

March 6, 2025
Andi makuru

Vladimir Putin yatangaje ko barashe ku birindiro bya Ukraine bikomeye

November 28, 2024
Imikino

Yolande Makolo yishimiye icyemezo Ferwafa Yafatiye abafana ba Kiyovu siporo batutse Mukansanga Salima

January 25, 2023
Imyidagaduro

Humble Jizzo yatangiye kwikorana umuziki ashyira indirimbo ye yambere hanze

March 7, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?