Umuhanzi Juma Mussa Mkambala uzwi nka Jux umaze kubaka izina mu muziki muri Tanzania no hanze yayo yakoze ubukwe na Priscilla Ajoke Ojo, ukomoka muri Nigeria bari bamaze igihe bakundana.
Ni ubukwe bwabereye muri Tanzania, bwitabirwa n’abantu batandukanye bazwi mu myidagaduro muri iki gihugu barimo Ommy Dimpoz, Diamond Platnumz waserukanye na Zuchu, Enioluwa Adeoluwa wamamaye ku mbuga nkoranyambaga muri Nigeria n’abandi batandukanye.
Priscilla Ajoke Ojo asanzwe ari umwana wa Iyabo Ojo wubatse izina muri sinema muri Nigeria. Jux mu 2024 nibwo yerekanye uyu mukobwa nyuma yaho atandukanye na Karen Bujulu bahoze bakundana.
Aba bombi batandukanye ku mpamvu zitamenyekanye. Inkuru yo gutandukana kw’aba bombi byahamijwe n’uko muri Mata 2024, Juma yagaragaye asomana n’Umunyamideli Huddah Monroe.
Jux yakundanye n’abandi bakobwa barimo Vanessa Mdee batandukanye uyu mugore agashakana na Rotimi, banamaze kubyarana abana babiri barimo umukobwa witwa Imani wavutse mu 2023 n’umuhungu witwa Seven wo muri Nzeri 2021.
Juma Jux yamenyekanye mu ndirimbo nka Enjoy, Ololufemi .Nikuite Nani,Maboss ,Uta Dea,Sina Neno ,Bado ni zindi nyinshi yagiye akorana na bahanzi bakomeye hano mur iAfurika