Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha ubujurire mu rubanza rwa Sergeant Minani Gervais warashe akanica abantu batanu mu Murenge wa Karambi, mu Karere ka Nyamasheke, mu ijoro ryo ku wa 13 rishyira tariki 14 Ugushyingo 2024.
Uru rubanza mu bujurire rwaburanishirijwe ahakorewe ibyaha mu Kagari ka Rushyarara mu Murenge wa Karambi.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwatangiye rusuzuma impamvu zateye Sgt Minani Gervais kujuririra icyemezo cy’Urukiko rwa Gisirikare rwari rwamuhanishije igifungo cya burundu.
Sgt Minani n’umwunganira mu mategeko Me Muligande Jean Claude, bagaragaje ko uregwa yaburanye afite ibibazo byo mu mutwe ndetse aburana atunganiwe nyamara ari uburenganzira yemererwa n’amategeko.
Mu iburanisha ry’urubanza mu mizi, Me Muligande yari yikuye mu rubanza, avuga ko atigeze abona umwanya uhagije wo kuganira n’umukiliya we.
Urukiko rwasobanuye ko impande zose zirebwa n’uru rubanza zahawe icyemezo cya muganga cyerekana ko nta burwayi Sergeant Minani afite, bituma urubanza rukomeza ndetse uregwa aburana ku bushake bwe kandi yemera ibyaha yashinjwaga.
Urukiko kandi rwibukije ko urubanza rwabanje gusubikwa rutegereje raporo ya muganga rukaza kuburanishwa ku rwego rwa mbere ari uko iyo raporo ibonetse.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwashimangiye ko uregwa agamije gutinza urubanza kuko ubwe yaburanye atabihatiwe kandi yari anafite uburenganzira bwo kutaburana.
Sgt Minani n’umwunganizi we basabye ko icyemezo cy’Urukiko rwa Gisirikare cyamuhamije ibyaha cyateshwa agaciro, urubanza rugatangira bundi bushya ndetse rukaburanishwa n’urukiko rukuru rwa gisirikare.
Tariki 9 Ukuboza 2024, Urukiko rwa Gisirikare rwari rwahamije Sgt Minani Gervais ibyaha bitatu, birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, gukoresha intwaro bidategetswe n’umukuru no kwangiza, kwiba no kuzimiza ku bushake igikoresho cya gisirikare.
Ni ibyaha yakoze ku wa 13 Ugushyingo 2024 aho yarasiye abantu mu kabari ko mu isantere yo muri Rushyarara mu Mudugudu wa Rubyiruko mu Karere ka Nyamasheke.
Rwamukatiye igihano cyo gufungwa burundu no kwamburwa impeta zose za gisirikare.