Aline Gahongayire yemeje Josh Ishimwe nk’umuhanzi uzamufasha mu gitaramo ‘Ndashima’ ateganya gukorera mu Bubiligi tariki 7 Kamena 2025.
Mu minsi ishize ubwo umuyobozi wa ‘Team Production’ isanzwe itegura ibitaramo bikomeye i Burayi yari mu Rwanda, yagize umwanya wo kurangiza ibiganiro n’abahanzi azifashisha mu biri imbere.
Muri iyo minsi nibwo umuhanzi, Aline Gahongayire ndetse na Josh Ishimwe bashyize umukono ku masezerano yo kuzahurira mu gitaramo ‘Ndashima’.
Iki gitaramo kizaba gikurikira icyo Aline Gahongayire aherutse gukorera mu Bubiligi mu Ukwakira 2024.
Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzikazi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bamaze igihe muri uyu murimo.
Uyu muhanzikazi ukunze kwiyita Dr. Alga, akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ndanyuzwe, Izindi mbaraga yakoranye na Niyo Bosco, Ntabanga n’izindi nyinshi.
Ni mu gihe ariko ku rundi ruhande, Josh Ishimwe we ari umwe mu bahanzi bamaze gukuza izina ryabo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba akunzwe mu ndirimbo nka Reka ndate Imana data, Sinogenda ntashimye, Inkingi negamiye, Roho w’Imana n’izindi zinyuranye.