SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Papa Francis yavuze ku bibazo biri kubera muri RDC
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Papa Francis yavuze ku bibazo biri kubera muri RDC
Andi makuru

Papa Francis yavuze ku bibazo biri kubera muri RDC

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2025/01/30 at 6:58 AM
Wakibi Geoffrey
Share
2 Min Read
SHARE

Papa Fransisiko yatangaje ko ahangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo asaba inzego zitandukanye gukora ibishoboka byose hakongera kuboneka ituze mu Mujyi wa Goma.

Yagize ati: “Mu gihe nsenga nsaba ko amahoro n’umutekano byagaruka vuba, ndanashihikariza abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’umuryango mpuzamahanga gushyira ingufu mu gukemura amakimbirane binyuze mu nzira y’amahoro.”

Inkuru dukesha Vatican News ivuga ko ibi Papa Francis yabivuze uyu munsi ku wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025.

Yanagaragaje kandi ko ahangayikishijwe n’uburyo ibintu byifashe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, asaba abayobozi ba Congo gukora ibishoboka byose guhagarika imirwano no kurinda abaturage muri Goma no mu turere tuyikikije.

Papa kandi yagejeje ko ababajwe n’imvururu zabaye ku wa kabiri mu murwa mukuru, Kinshasa, ubwo abigaragambyaga bateraga ambasade z’ibihugu bavuga ko bigira uruhare mu ntambara ibera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru,  birimo: u Rwanda, u Bufaransa, Uganda na Leta zunze ubumwe za Amerika

 Ati: “Nanjye ndi kubikurikirana, mfite ubwoba bw’ibintu biri kubera mu murwa mukuru wa Kinshasa, kandi ndizera ko ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa abantu n’imutungo yabo rizahagarara vuba.”

Ibi byose Papa Faransisiko yabivuze mu gihe Kiliziya Gatolika ku isi hose, iri kwizihiza umwaka w’impuhwe z’Imana.

Aho yifuza ko buri wese yakwakira impuhwe z’Imana, ndetse abantu bose bagatangira gukora neza, kandi bakora ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’ubufatanye mu bihugu byose by’isi.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Wakibi Geoffrey January 30, 2025 January 30, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Aline Gahongayire yashyize hanze amashuhso y’Indirimbo Ndashima yakoreye I Dubai

January 5, 2023
Imikino

Brittney Elena umaze iminsi mu Rwanda yashimangiye ko yifuza kuhatura

May 31, 2023
Andi makuru

Ukraine yemeye icyifuzo cya muri Amerika cy’agahenge k’ iminsi 30 mu ntambara barimo n’Uburusiya

March 12, 2025
Andi makuru

Sam Nunjoma waharaniye ubwigenge bwa Namibia yitabye Imana ku myaka 95

February 9, 2025
Imyidagaduro

Juno Kizigenza yashyize hanze alubumu Yaraje yiganjemo ubuzima urubyiruko rubamo

June 15, 2023
Imikino

Ese ikipe ya Rayon Sports yaba yaramaze gutandukana n’umutoza wayo Mohamed Wade?

February 8, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?