Umuhanzikazi Temilade Openiyi uzwi nka Tems wamamaye mu bihangano binyuranye mu gihugu cya nijeriya ndetse no kw’isi hose yatangaje ko yasubitse igitaramo cye yari agiye gukorera i Kigali ku Nshuro ye ya mbere aho yari ategerejwe n’abakunzi be benshi
Mu butumwa bwe kuri konti ye ya X buherekejwe n’ifoto yagaragaje ko igitaramo cyasubitswe ku munota wa nyuma.
Ibi yabitangaje nyuma y’ubutumwa yari yanditse agaragaza ko mu minsi ishize yamamaje igitaramo cye i Kigali, ariko atazi neza ko hari ikibazo mu mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yavuze ko ubutumwa bwe buhamagarira abantu kuzitabira igitaramo, yabutambukije atazi ibiri kubera mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, bityo yiseguye kuri buri wese waba utarabyishimiye.
Tems ariko yakoresheje amagambo agaragaza nk’aho ari amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Congo, mu gihe ibiri kubera mu Burasirazuba bwa kiriya gihugu, ari intambara yeruye ihuje ingabo za M23 n’ingabo z’iki gihugu n’abandi babashyigikiye boherejwe n’ibihugu bitandukanye.
Ati “Vuba aha namamaje igitaramo cyanjye mu Rwanda ntamenya ko hari ‘ikibazo cya politike hagati y’u Rwanda na Congo’. Sinigeze na rimwe ngira umugambi wo kutita ku bibazo by’Isi, kandi nabahaye imbabazi niba byarabaye nk’aho ntabyitayeho. Sinari mbizi na gato.”
Uyu mukobwa wo muri Nigeria yavuze ko yifatanyije n’imiryango y’ababuriye ubuzima muri iyi ntambara. Ati “Umutima wanjye uri kumwe n’abahungabanyijwe. Intambara si ibintu byo gukinisha, kandi ndasenga ngo haboneke amahoro muri iki gihe.”
Tems wamamaye mu bihangano binyuranye mu gihugu cya nijeriya ndetse no kw’is hose yatangaje ko yasubitse igitaramo cye yari agiye gukorera i Kigali ku Nshuro ye ya mbere aho yari ategerejwe n’abakunzi be benshi
Mu butumwa bwe kuri konti ye ya X buherekejwe n’ifoto yagaragaje ko igitaramo cyasubitswe ku munota wa nyuma.
Ibi yabitangaje nyuma y’ubutumwa yari yanditse agaragaza ko mu minsi ishize yamamaje igitaramo cye i Kigali, ariko atazi neza ko hari ikibazo mu mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yavuze ko ubutumwa bwe buhamagarira abantu kuzitabira igitaramo, yabutambukije atazi ibiri kubera mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, bityo yiseguye kuri buri wese utarishimiye iryo tangazo gusa yizeza abakunzi be ko mu minsi ya vuba azabatangariza igihe azabataramira i kigali
Tems ariko yakoresheje amagambo agaragaza nk’aho ari amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Congo, mu gihe ibiri kubera mu Burasirazuba bwa kiriya gihugu, ari intambara yeruye ihuje ingabo za M23 n’ingabo z’iki gihugu n’abandi babashyigikiye boherejwe n’ibihugu bitandukanye.
Ati “Mu minsi ishuzs namamaje igitaramo cyanjye mu Rwanda ntamenya ko hari ‘ikibazo cya politike hagati y’u Rwanda na Congo’. Sinigeze na rimwe ngira umugambi wo kutita ku bibazo by’Isi, kandi nabahaye imbabazi niba byarabaye nk’aho ntabyitayeho. Sinari mbizi na gato.”
Uyu mukobwa wo muri Nigeria yavuze ko yifatanyije n’imiryango y’ababuriye ubuzima muri iyi ntambara. Ati “Umutima wanjye uri kumwe n’abahungabanyijwe. Intambara si ibintu byo gukinisha, kandi ndasenga ngo haboneke amahoro muri iki gihe.”
Tems yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe nka Love me Jeje,Me and You,Burning ,Get it right yakoranye na Asake,Essence na wizkid ni zindi nyinshi .
Biteganyijwe ko abari bamutumiye mu minsi ya vuba bazatangaza neza icyatumye icyo gitaramo gisubikwa nyuma yuko benshi baziko byise byapfuye kubera ikibazo cy’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo