Nyuma y’iminsi icumi gusa Perezida Donald Trump arahiriye kuyobora Leta Zunze ubumwe z’Amerika agatangira gusinya amategeko atari kuvugwaho rumwe aho kugeza ubu abasirikare bihiduje igitsina bamujyanye batanze ikirego ku cyemezo cyo kubuza abantu bihinduje igitsina kwinjira mu gisirikare cya Amerika.
Uretse iteka Perezida Trump aherutse gushyiraho ryabuzaga ababana bahuje ibitsina kujya mu gisirikare ,ubwo yinjiraga mu biro bye nyuma y’amasaha makeya araiye yahise ashyiraho iri tegeko ritari kuvugwaho rumwe mu gisirikare cy’Amerika
Iri teka rivuga ko Guverinoma y’Amerika yemerera ibitsina bibiri gusa kujya mu gisirikare cy’Amerika aribyo abagabo n’abagore .
Mu ntangiriro z’iki cyumweru kuri uyu wa kabiri tariki 28 Mutarama 2025 ibigo bibiri bikomeye biharanira uburengazira bw’ababana bahuje ibitsina bya LGBTQ byatanze ikirego mu izina ry’abasirikare batandatu bihinduje ibitsina ndetse n’abandi bashakaga kwinjira mu gisirikare bakabyangira kugira bareba uko iryo teka rya Perezida Trump ryahagarikwa .
Ibi bije nyuma yaho ubuyobozi bushya bwa Trump buvuga ko bwifuza abantu bashobora kwihanganira ibyifuzi bikomeye by’umubiri wa muntu ,bukamoeza buvuga ko kubera ko abantu bihinduje igitsina baba barabazwe bikabasaba ko umubiri wabo igihe kinini basabwa gufata imiti ibagiraho ingaruka nkizi biyobyabwenge buri gihe .