SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Wema Sepetu yahishuye agahinda aterwa no kutazabyara mu buzima bwe bwose
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Wema Sepetu yahishuye agahinda aterwa no kutazabyara mu buzima bwe bwose
Imyidagaduro

Wema Sepetu yahishuye agahinda aterwa no kutazabyara mu buzima bwe bwose

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul Published January 25, 2025
Share
xr:d:DAFSSmOzfz8:2270,j:48001346132,t:23052617
SHARE

Wema Isaac Sepetu wabaye Nyampinga wa Tanzania mu 2006, yagaragaje agahinda gakomeye aterwa no kuba kubyara kwe biri kure, akaba yarihebye kubera ko ashobora kuzarinda ava ku Isi adasize umwana.

Uyu munyamideli n’umukinnyi ukomeye wa filime muri Tanzania w’imyaka 35, yagaragaje ko inzozi ze zo kuba umubyeyi ziri kure, noneho byahumiye ku mirari ubwo yuzuzaga iyi myaka.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu Mujyi wa Dodoma muri Tanzania, yari yitabiriye Kongere y’Ishyaka riri ku butegetsi CCM; nk’umwe mu bavuga rikijyana muri iki gihugu.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko ibi bibazo byo kutabyara yamaze kubyakira nk’ubushake bw’Imana kuri we.

Ati “Mu gihe kirekire cyashize naragerageje ndetse nsengera umwana. Ariko ubu, namaze kwemera ko Imana yafashe umwanzuro mu bundi buryo. Ntabwo warwanya ugushaka kwayo.”

N’ubwo abafana be bamugaragariza urukundo ndetse no kumutera imbaraga, Wema yatangaje ko yahagaritse kugerageza gutwara inda.

Avuga ko umugabo uziyemeza kumushaka azamukundira uko ari, kandi akamenya ko n’ubwo bashakanye batazabyara.
Ati “Umugabo wanjye agomba kumva ko uyu mugore afite ikibazo. Ntushobora kuvuga ko ukunda umuntu ngo unananirwe kwakira intege nke ze.”

N’ubwo kandi avuga ko yamaze kwiyakira ariko agaragaza ko ahorana intimba ku mutima we iyo atekereje ko atazabasha kubyara umwana.

Ati “Birumvikana, birambabaza. Hari igihe nifuzaga kugira umwana wanjye. Uwo nashobora gutwita, gukunda no kwitaho nta mpaka.”

N’ubwo kugeza ubu icyizere cyo kubyara kuri Wema cyayoyotse, amakuru avuga ko Steven Kanumba witabye Imana, bahoze bakundana yakuyemo inda ze ebyiri.

You Might Also Like

Umunyamakurukazi Mugire Bianca mu gahinda ko kwibirwa Imodoka ye Mu rugo iwe

Nyuma y’Abarimo Ariel Wayz,Juno Kizigenza ,Kevin Kade na Nel Ngabo Kivumbi yongerewe mu bazaririmba mu bitaramo bya Mtn Iwacu na Muzika

R Kelly yahishuye ko ubuzima bwe bugeramiwe muri Gereza afungiyemo

Ibyifuzo byababuranira P Diddy byongeye kwangwa mu rukiko

King James yahishuye ko azakora ibitaramo byinshi ubwo azaba yizihiza imyaka 20 amaze mu muziki

Nsanzabera Jean Paul January 25, 2025 January 25, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

May 29, 2025
ImyidagaduroIyobokamana

The Ben Yongeye gufatirwa n’Ikiniga imbere y’ikoraniro ry’abantu

December 11, 2023
Andi makuru

Perezida Kagame yashimangiye ko AI ari ingenzi mu iterambere ry’Afurika

April 3, 2025
Ubukungu

Karisimbi Events igiye kongera gutanga ibihembo bya Consumers Choice Awards 2024

May 14, 2024
Imyidagaduro

Jacky nyuma yo kuva mu gihome yakiriye agakiza arabatizwa

January 19, 2025
Andi makuru

Bimwe mu bihugu bitandukanye kw’isi bamaze kwinjira mu mwaka wa 2025 mu byishimo

December 31, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?