Itorero Ishyaka ry’Intore rigizwe na bamwe mu bari bagize ibihame by’Imana ryijeje abazitabira igitaramo cyabo cya mbere bise Indirirarugamba ko bazanyurwa nibyo babateguriye .
Ni mu kiganiro n’itangazamakuru cyabye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Mutarama 2025 muri Milton Coffe ahari ikicaro cya Ishusho Tv aho Cyogere uyobora itorero Ishyaka ry’Intore yatangaje ko bifuje kweza umwaka bagafasha Abanyarwanda kuwukomeza wera.
Yagize ati: “Impamvu twahisemo gukora igitaramo muri Mutarama, ni ukugira ngo Abanyarwanda batangirane umwaka wabo umugisha uva mu muco wabo, tubifata nko kweza umwaka (kuwufasha kuba mwiza ukazira icyasha), kuko bawutangiye babona ibikwiye kandi bikesha amaso yabo.”
Akomeza agira ati: “Burya ntabwo mu muco wacu wa Kinyarwanda habamo ibintu byanduye, habamo amateka, ibigwi, uko twitwara, dusa, tugenda, tuganira n’ibindi byiza bitwibutsa abo turi bo tugatangira umwaka twishimye, tunezerewe nk’Abanyarwanda, bituma twumva twatanze umusanzu wacu nk’intore.”
Cyogere avuga ko izina ‘Indirirarugamba’ bahaye igitaramo cyabo rifite aho rihuriye n’izina ry’itorero ryabo (Ishyaka ry’Intore) bikazasobanurwa n’umukino bateganya gukoreramo.
Iri torero rimenyerewe nk’itorero ribamo abasore gusa, bavuga ko ryatangiranye n’abantu bagera kuri 70 ariko nk’intore bakaba bafite na gahunda yo kuzinjizamo bashiki babo mu minsi ya vuba .
ki bijyanye n’ibiciro hashyizweho Ibyiciro bine by’amatike; harimo igice kimwe cy’itike bise ‘Urukundo’ aho wishyura amafaranga y’u Rwanda 5000, ikindi bacyita ‘Ishyaka ry’Intore’ aho wishyura 10,000 Frw, harimo icyo bise ‘Ngabonziza’ wishyura 20,000 Frw hamwe n’ikindi bise ‘Indirirarugamba’ aho cyishyurwa 250,000 Frw.
Umuyobozi w’itorero Ishyaka ry’Intore, Cyogere Edmond, yatangaje ko icyabateye gushyira amazina y’ibiciro by’amatike y’igitaramo cyabo mu Kinyarwanda byari ukugira ngo bagire ubudasa.
Yagize ati: “Iyo dutegura ibitaramo nk’ibi bya Kinyarwanda tuba dushaka ubudasa, dukoresha ururimi rwacu, ikindi tuba dushaka ikintu cyasigara mu mitwe y’abantu, ni cyo tuba tugamije.”
Avuga ko batapfuye kwita ibyo byiciro gusa, ahubwo bafite icyo bashingiyeho bahitamo guha buri cyiciro izina.
Ati: “Impamvu ibyiciro byo hasi ari byo twise “Urukundo” ni uko akenshi buriya umuntu wishyuye ayo twita make haba hari ibintu yigomwe byinshi cyane, bakiyima byinshi bakavuga bati reka twigomwe tugire icyo tugenera igitaramo, tugaragarize umuco wacu urukundo.”
Yakomeje asobanura ko ku kindi cyiciro ari abantu baba batangiye kumera neza.
Impamvu rero y’izina Ishyaka ry’Intore ku bihumbi 10 Frw, uwo muntu noneho we aba atangiye kumera neza ni ko tubyita, ni mu bajene bashobora kuba bakora ariko batekereza no ku muco, bakavuga bati reka natwe tuwushyigikire.”Abandi bo yavuze ko ari ababa bafite ubushobozi.
Ati: “Ingabo nziza ni abantu bafite ubushobozi bakabaye bajya n’ahandi hantu ariko bakavuga bati uyu mugoroba tuwuharire igitaramo nyarwanda, ni ingabo nziza kubera ko babizirikanye bagakunda umuco bakawugenera no mu byabo kandi batabuze ahandi ho gushyira amafaranga yabo.”
Cyogere yongeyeho ko ikindi cyiciro ari icy’agahebuzo. Ati: “Indirirarugamba bo ni agahebuzo abazitabira igitaramo bakabona umukino tuzabakinira ugaruka ku mateka y’indirirarugamba bazasobanukirwa ko umuntu watanze amafaranga y’ameza ari intwari kandi yitangira Umuco nyarwanda.”
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba tariki 25 Mutarama 2025, kikazabera muri Kigali Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali