Ku mugoroba kuri iki cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2025 nibwo umukinnyi wa Filime Isimbi Alliance uzwi cyane nka Alliah Cool yamuritse filime yakinnyemo yitwa The Waiter .
Uyu muhango wari witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Davis D,Massamba Intore .Bamenya na banyamakuru batandukanye mu bijyanye imyidagaduro
Mu ijambo rye Alliah Cool yashimiye abantu bose baje kumushyigikira muri iki gikorwa kuko bitari urugendo rworoshye
Yagize ati “Mu myaka maze muri sinema nyarwanda nakomeje guharanira kuzatera imbere nubwo nta mashuri menshi mfite ariko nasanze umuhamagaro wanjye ari sinema akaba ariyo mpamvu ngomba gukomeza gukora cyane .
Uyu mukinnyi yavuze ko yishimiye kuba yarakoranye n’abantu bafite ubunararibonye muri filime bakomoka muri Nigeria.
Ati “Ntabwo bino bintu byoroshye, kwegera abantu byibuza ngo baguhe umwanya ntibyoroshye. Niba naratangiye gukina filime mu 2011, nta hantu nabyize yewe mbona njye ari imikino, kuri ubu nkaba ndi gukina muri filime nk’iyi mpuzamahanga, ni ikigaragaza ko ejo ari heza.”
Alliah Cool yasoje avuga ko nyuma y’igihe amaze muri sinema nyarwanda ubu inzozi ze afite ubu ari ukuyigeza ku rwego mpuzamahanga
Byitezwe ko nyuma yo kwamamaza iyi filime no kuyicuruza, AY azasohora igice cya kabiri cyayo kuko nacyo cyamaze gufatirwa amashusho kikaba kiri gutunganywa.