SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yakiriye uhagarariye Oromia yo muri Ethiopia
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Kagame yakiriye uhagarariye Oromia yo muri Ethiopia
Andi makuru

Perezida Kagame yakiriye uhagarariye Oromia yo muri Ethiopia

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/01/13 at 6:01 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Kuri iki Cyumweru tariki 12 Mutarama 2025,  yakiriye Perezida w’intara  ya Oromia yo muri Ethiopa, Shimelis Abdisa n’itsinda bari kumwe.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,Viallage Urugwiro, byatangaje ko abayobozi bombi baganiriye ku mubano w’impande zombi.

Intara ya Oromia ni yo ya mbere nini muri Ethiopia aho igize 34% by’ubutaka bw’Igihugu cyose ndetse ikaba ari na yo ituwe cyane kurusha izindi Ntara.

URwanda na Ethiopia bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse no muri Gashyantare 2024, U Rwanda na Ethiopia basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego eshanu zirimo ubufatanye bwa politiki n’ubujyanama, ubucuruzi, siporo , kugabanya ibiza no kubicunga, hamwe n’ubufatanye mu ishoramari.

Aya masezerano yashyizweho umukono tariki 13 Gashyantare 2024 i Addis Ababa, asinywa na Minisitiri Taye Atske Selassie na Dr Vincent Biruta w’u Rwanda wari uyoboye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.

Aya masezerano yasinywe ubwo hasozwaga inama ya Komisiyo igizwe n’abaminisitiri bo mu Rwanda na Ethiopie igamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi (Joint Ministerial Commission: JMC).

U Rwanda na Etiyopiya bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere akingura imiryango y’indege z’ibi bihugu, harimo RwandAir na Ethiopian Airlines, kugira ngo zisangire ikirere nta mbogamizi.

Usibye amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono, u Rwanda na Ethiopie bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n’ibindi, kandi ibihugu byombi ubusanzwe bikorana cyane mu kungurana ibitekerezo n’imyitozo ya gisirikare.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul January 13, 2025 January 13, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Iyobokamana

Dana Morey, Theo Bosebabireba na Rose Muhando bagiye kongera gutaramira Abarundi

September 8, 2023
Utuntu n'utundi

CG Gasana Emmanuel yasabiwe gufungwa by’agateganyo

November 10, 2023
Imyidagaduro

Kwibuka 29 :Knowless Butera yatanze ubutumwa bw’ihumure muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi

April 10, 2023
Imyidagaduro

Dir AB Godwin yashinze ishuri ryigisha indimi na Mudasobwa

June 21, 2024
Andi makuru

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 21 cy’impunzi n’abimukira 137 baturutse muri Libya

April 24, 2025
Imyidagaduro

Rihanna yabyaye umwana wa Kabiri

August 22, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?