SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: M23 yongeye gufata umujyi wa Masisi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > M23 yongeye gufata umujyi wa Masisi
Andi makuru

M23 yongeye gufata umujyi wa Masisi

Ahupa Radio
Last updated: 2025/01/10 at 5:38 AM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
SHARE

Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge, yemeje ko umutwe wa M23 wongeye kwisubiza Santere ya Masisi yo muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’igihe gito uyu mutwe uvanywe muri ako gace n’igisirikare cya Congo n’imitwe bafatanya.

Gen Ekenge yabihamije ku mugoroba wo ku wa 09 Mutarama 2025, mu kiganiro cyanyuraga kuri Televiziyo ya RDC, RTNC.

Icyakora mu buryo bwo kwihumuriza, uyu mugabo yijeje ko FARDC iri gukora iyo bwabaga ngo yongere kwisubiza ibyo bice ikomeje kwamburwa na M23 umunota ku wundi.

Ati “Buri gihe intambara irangwa n’ibyiza n’ibibi kuri buri mpande zihanganye. Uyu munsi dushobora gukubitwa inshuro ariko ndabizeza ko uko bizagenda kose tuzatahana intsinzi uko byagenda kose.”

Bivugwa ko Santere ya Masisi yafashwe na M23 kuva mu gitondo cyo ku wa 09 Mutarama 2025 nyuma y’imirwano ikomeye yahuje M23 n’ubwihuze bwa FARDC, Wazalendo n’indi mitwe irimo na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Amakuru avuga ko mu ijoro ryakeye ingabo za FARDC n’iz’iyo mitwe yindi bifatanya, zari muri Santere ya Masisi aho zari zakuye uyu mujyi mu maboko ya M23 na yo yari yarawufashe ku wa 04 Mutarama 2025.

Icyakora nyuma izo ngabo zigabwaho igitero na M23, zikubitwa inshuro n’abo muri uyu mutwe udahwema kugaragaza ko uharanira uburenganzira bwawo no guhagarika iyicwa ry’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi, bigizwemo uruhare n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

M23 ikimara gufata bwa mbere Santere ya Masisi, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU na Amerika byagaragaje ko bibabajwe no kuba yigaruriye iyo santere, kuko ngo yarenze ku cyemezo cy’agahenge cyagombaga kubahirizwa kuva ku wa 04 Kanama 2024, ndetse bikayisaba kuyivamo.

Icyakora M23 yari yatangaje ko idateze kuva muri icyo gice kuko yagifashe bitewe n’ibitero ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryagabye ku birindiro byabo, kandi ko badateze kuhava.

Icyo gihe Umuvugizi wungirije wa M23, Oscar Balinda yagize ati “Ibyo bintu bavuga ngo ‘gusubira inyuma’, twebwe twirwanaho […] turahari, ni gakondo yacu, amazina yose nk’uko mubizi ni twe twayise, dufite uburenganzira bwo kuhaba. Ntabwo tuhava.”

Balinda yasobanuye ko agahenge M23 yashyizeho umukono ari ako ku wa 07 Werurwe 2023, ubwo abayihagarariye bahuriraga i Luanda na Perezida João Lourenço wa Angola, yibutsa ko Leta ya RDC yanze gushyiraho umukono.

Ni amasezerano agaragaza ko ubutegetsi bwa Kinshasa bugomba kwicara bukaganira na M23 ku byo yifuza buri ruhande rugashyira mu bikorwa ibyo rusabwa kugira ngo imirwano ihagarare ariko, RDC ikabitera utwatsi ikanarenga ibyo bibazo byayo aho kubikemura ikabitwerera u Rwanda.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio January 10, 2025 January 10, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Burkina Faso yemeje itegeko rihana ababana bahuje ibitsina

July 12, 2024
Andi makuru

Perezida Samia Suluhu Hassan yongeye guhura na January Makamba

February 25, 2025
Andi makuru

RIB yagiriye inama abakina n’ibirango by’igihugu n’amafaranga

February 28, 2024
Andi makuru

Abakunda kureba ibyiza bitatse u Rwanda bashyizwe igorora na Classic Tours and Travel Agency

May 24, 2023
Imikino

Neymar yarwaniye mu kabyiniro muri Brazil

July 6, 2023
Andi makuru

Raila Odinga yoherejwe muri Sudan y’Epfo nk’intumwa idasanzwe ya Kenya

March 28, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?