SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Knowless na Clement bakuriye inzira ku murima kubirirwa babaza impamvu baterekana abana babo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Knowless na Clement bakuriye inzira ku murima kubirirwa babaza impamvu baterekana abana babo
Imyidagaduro

Knowless na Clement bakuriye inzira ku murima kubirirwa babaza impamvu baterekana abana babo

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/01/09 at 2:49 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Ishimwe  Clement uyoboara inzu ifasha abahanzi  ya Kina Music ndetse akanatunganya  indirimbo n’umugore  we  Umuhanzikazi Butera Jeanne d’Arc wamenyekanye  nka Knowless  bakuriye inzira ku murima abantu birirwa babibasira  babazaza impamvu baterekan abana  babo batatu .

Ubwo aba babiri bari batumiwe  mu  mu kiganiro kuri  Radio B&B Kigali  89.7FM cyagarutse cyane  ku buzima bwabo bombi  burimo  n’urukundo ndetse  n’umubano wabo  mu gihe cy’imyaka  umunani babana  nk’umugabo n’umugore .

Umunyamakuru ubwo ikiganiro  cyari kigeze hagati yababajije ku bijyanye n’imibereho y’abana babo batatu kugeza ubu bazwi n’inshuti zabo zibasura mu rugo gusa ariko ahandi hose bashyira ubuzima bwabo  nko ku mbuga nkoranyambaga ndetse nahandi hatandukanye

Ishimwe Clement yamusubije ko abantu bose baba bafite amahitamo atandukanye iyo bakuze, bityo gushyira hanze ubuzima bwite bw’umwana utaramenya kwihitiramo icyiza n’ikibi biba bitari byiza.

Ati “Njye mvukana n’abana batanu. Muri abo bose ni njye ukora ibijyanye n’umuziki abandi bari mu bindi bitewe n’impano Imana yabahaye cyangwa ibyo bakunda. Dufate urugero. abo babyeyi iyo baba ba twebwe ubu, bakaba baradushyize hanze, abo bashaka kugira ubuzima bwabo busanzwe urumva batari kuba bambuwe uburenganzi bwabo? Ntawe ubikora ncira urubanza ariko umwana afite uburenganzira bwo kugira amahitamo.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko abana bafite uyu munsi, nta kigaragaza ko bazakunda umuziki kugera aho bawukora nk’akazi kabo ka buri munsi nk’uko ababyeyi babo babikora.

Ati “Hari igihe bazahitamo kwibera abasirikare, abaganga […] ibintu bashaka bizima tuzabibafashamo. Usibye ko n’ibi bashatse kuba abahanzi twabafasha kuko ntabwo byadutwara igihe.”

Yakomeje avuga nk’ibyamamare bazi uko biba bimeze kujya ku karubanda, agaragaza ko n’umuntu mukuru bimugora, ndetse avuga ko uwo kutagaragaza abana be byateye ikibazo yakwihangana cyangwa se akabyara umwana we akamushyira hanze.

Ati “Ibaze ku mwana ushaka kugira inshuti, gukina n’abandi. Ni ibintu byakabaye byoroshye kumva ariko byateye ikibazo bitewe n’imyumvire y’abantu. Amahitamo ya mbere ahari twamusaba kubyihanganira, aya kabiri ni ukubyara uwe akamushyira hanze. Nibwo buryo bworoshye nabivugamo.”

Ku ruhande rwa Knowless  yunze mu ry’umugabo we agaragaza ko abana baba bakwiriye kugira igihe cyo kuba abana, bakajya ku ishuri bakisanzura, ko gufata umwana ukamushyira mu buzima nk’ubw’ababyeyi be ari ikibazo kuko na bo babugiyemo bakuze ndetse bubatonda.

Ati “Kumufata nkamushyira mu buzima nanjye namenye nkuze kandi butanyoroheye ntabwo nibaza ko naba ndi kumukorera neza. Bazi ibyo dukora barabibona. Nk’umukuru muri bo aracuranga ariko ntabwo bivuze kumushyira hanze aracyari umwana. Niba abona ko ibyo dukora ari byo yakora nibaza ko bizaba byoroshye. Ntabwo tuzifuza ko hari igihe tuzicara umwana akatubaza ngo mushyira hanze aya mafoto yanjye mwatekerezaga iki?

Butera Knowless na Ishimwe Clement bibarutse ‘Ubuheture’ mu 2023. Uyu mwana wa gatatu yavutse akurikira imfura yabo bise Ishimwe Or Butera, bibarutse mu 2016 na Ishimwe Inzora Butera wavutse mu 2020.

Knowless na Clement basezeranye imbere y’amategeko bemeranya kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore ku wa 31 Nyakanga 2016 mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera.

Basezeranye imbere y’Imana ku wa 07 Kanama 2016, mu bukwe bwabereye muri Golden Tulip Hotel i Nyamata.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul January 9, 2025 January 9, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Phil Peter agiye gutaramira ku mugabane w’Uburayi

June 6, 2023
Andi makuru

Sudan: Umukinnyi ukomeye w’amakinamico yishwe n’amasasu y’abarwana

May 4, 2023
Imyidagaduro

Ndimbati yongeye guhamagarwa muri RIB

August 25, 2023
Imikino

Mukansanga Salima yahawe igihembo cya Forbes Woman Africa 2023

March 9, 2023
Ubukungu

uruganda rw’Amata y’ifu rwa Inyange Industries rwatashywe ku mugaragaro

July 25, 2024
Imyidagaduro

The Ben na Kevin Kade bakiranywe urugwiro n’abakunzi babo i Kampala (Amafoto)

May 16, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?