SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Jean-Marie Le Pen wamenyekanye kubera ubuhezanguni n’irondaruhu mu bufaransa yitabye Imana
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Jean-Marie Le Pen wamenyekanye kubera ubuhezanguni n’irondaruhu mu bufaransa yitabye Imana
Andi makuru

Jean-Marie Le Pen wamenyekanye kubera ubuhezanguni n’irondaruhu mu bufaransa yitabye Imana

Ahupa Radio
Last updated: 2025/01/08 at 6:50 AM
Ahupa Radio
Share
1 Min Read
SHARE

Umunyapolitiki wari mu kiruhuko kizabukuru ufatwa nk’uwatangije politiki y’ubuhezanguni mu Bufaransa, Jean Marie Le Pen, yapfuye afite imyaka 96 y’amavuko.

Umuryango we watangarije ibiro ntaramakuru AFP by’Abafaransa ko yapfiriye mu gace ka Garches muri Hauts-de-Seine kuri uyu wa 7 Mutarama 2025.

Uyu muryango wagize uti “Jean-Marie Le Pen, akikijwe n’umuryango we, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri saa sita.”

Le Pen yashinze ishyaka RN (Rassemblement National) mu Ukwakira 1972, arihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu inshuro eshanu, ariko atsindwa.

Ubuzima bwe bwa politiki bwaranzwe no kutavugwaho rumwe, aho yagiye arangwa n’ivanguramoko, ivangura rishingiye ku gitsina, ndetse ni umwe mu bahakanye jenoside yakorewe Abayahudi; ibyatumye akurikiranwa n’ubutabera.

Byageze aho Abafaransa benshi banga Le Pen, bamwita “Umubisha wa Repubulika” y’u Bufaransa kubera politiki y’ubuhezanguni.

Umukobwa we, Marine Le Pen, ni umwe mu Bafaransa banenze imyitwarire y’umubyeyi we, amwirukana muri RN mu 2015. Gusa na Marine ashinjwa ubuhezanguni, cyane iyo bigeze muri politiki yo kwakira abimukira.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio January 8, 2025 January 8, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

RDC : 50 bakwekekwaho guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi basabiwe igihano cy’urupfu

August 28, 2024
Imyidagaduro

Cecile Kayirebwa agiye gushimirwa uruhare mu guteza imbere umuziki gakondo mu Rwanda

March 20, 2024
Imikino

Nshimiyimana Yunusu ni myugariro witwara neza: Umutoza wa APR FC nyuma yo kunganya na AS KIGALI!

November 27, 2023
Andi makuru

Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde Narendra Modi yatangiye urugendo rw’akazi mu birwa bya Maurice

March 12, 2025
Imyidagaduro

Umubyeyi wa P Diddy ararembye bikomeye

July 12, 2024
Imyidagaduro

Safi yashyize hanze indirimbo “Valentino “yakoreye mu Brazil bitungura benshi

February 9, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?