Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu Ntara ya Kasai, yemeje ko niba ikibazo cy’intambara yo mu burasirazuba kidakemuwe mu rwego rwa diplomasi, kizakorwa mu buryo bwa gisirikare.
Ku bwe, u Rwanda rwatinye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro i Luanda, muri Angola, rutinya ko M23 ihita ibura nk’uko bigaragara mu nkuru ya Radio na Televiziyo bya Congo (RTNC) yo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 4 Mutarama 2024.
Patrick Muyaya yagize ati: “Nkuko Perezida w’u Rwanda ari we washinze M23, yari azi ko aramutse ashyize umukono kuri aya masezerano, yahagarika urupfu rw’umwana we kandi ko byarangiza umuzunguruko wa mafiya mu burasirazuba bwa DRC. Turashaka gukemura ikibazo bidasubirwaho, ntidushaka gushyikirana na M23. Niba tudakemuye ikibazo mu rwego rwa diplomasi, tuzagikemura mu buryo bwa gisirikare, kuko amahoro agomba kugaruka burundu. ”
Mu ijambo rye, Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yanatangaje izamuka ry’ubushobozi bw’Ingabo za FARDC ziri ku rugamba.
Ibi akaba yabivuze mu gihe M23 yaraye yigaruriye kuri uyu wa Gatandatu, Umujyi wa Masisi nyuma yo kugenda yirukansa Abasirikare ba FARDC, FDLR, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi n’abandi bafatanya kuva za Lukofu, Kaniro, na za Katale.
Yasobanuye kandi ko Guverinoma ya Congo itagomba kugirana ibiganiro n’abo yise abaterabwoba b’Abanyarwanda ba M23.