Urukiko rwa Manhattan muri Leta ya New York rwasabye Donald Trump kurwitaba tariki ya 10 Mutarama 2025, habura iminsi 10 ngo arahirire kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umucamanza Juan Merchan yanzuye ko igihe kigeze ngo ahagarike gukatira Trump wari warahamijwe ibyaha 34 by’inyandiko mpimbano bifitanye isano n’ibihumbi 130 by’Amadolari yahonze umugore baryamanye witwa Stormy Daniels kugira ngo atazamuvamo.
Merchan wayoboye abacamanza baburanishije uru rubanza, yasobanuye ko kudakakatira Trump biri mu nyungu rusange, gusa ngo ibyaha uyu munyapolitiki yahamijwe muri Gicurasi 2024 bizagumaho.
Urukiko rwa Manhattan tariki ya 16 Ukuboza 2024 rwanze ubusabe bw’abanyamategeko bwo kumuhanaguraho ibi byaha, rusobanura ko atabikoze mu nyungu za Amerika, ahubwo ko byari nyungu ze bwite.
Umuvugizi wa Trump, Steven Cheung, icyo gihe yatangaje ko iyi dosiye itari ikwiye kujyanwa mu nkiko kandi ko Itegeko Nshinga risaba ko iteshwa agaciro.