Ibirori bya New year Party bitegurwa na Bissosso entertainment byabereye mu Karere ka Rubavu ku nshuro ya Gatatu byinjiye abanyarubavu mu mwaka mushya wa 2025 mu byishimo byinshi .
Ibi birori byagombaga kwitabirwa n’abahanzi nka Chriss Eazy,Nel Ngabo,Urban Boys,Zeo Trap ,Papa Cyangwe na Yampano ndetse n’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga Shaddy Boo na Swallah byari ibicika.
Ahagana kw’isaha ya saa Moya nibwo imyiteguro yose yari imeze neza yari irangiye maze abadj bakizamuka batangira gususurutsa abanyarubavu .
Ibirori bibaye mu gihe byari byabanjirijwe ni cyabereye mu karere ka Musanze byabaye kuri Noheli aho byitabiriwe n’umubare munini w’abakunzi ba Muzika bingajemo abinjyana ya Hip Hop .
Ahagana kw’isaha ya saa tatu abadj batandukanye batandukanye barangajwe imbere na dj Bissosso bagiye ku rubyiniro ibintu bihindura isura abantu binjira ku bwinshi barabyina ari nako bafata icyo kunywa gitandukanye kabone byatewe inkunga n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Mutzing .
Ahagana kw’isaha ya saa ine Dj Kavori usanzwe ari Brand ambasador wa Mutzing nyuma yo kwegukana irushanwa rya ritegurwa na Mutzing nawe yerekanye ubuhanga bwinshi cyane mu ndirimbo zakanyujijeho zizwi nka Old Skol maze abanyarubavu bibagirwa imbeho yari ku nkombe z’i Kivu.
Mc Galaxy umukobwa uri kwigaragaza neza yanyuzagamo akavuga abaterankunga b’iki gitaramo ariko Bralirwa .Forzza Bet.BTN Tv .B+ Ahupa Visual Radio ni bindi binyamakuru byose bikorera mu Rwanda.
Ku saha ya saa tanu n’igice muri Rubavu ibintu byahinduye isura abanyarubavu nuwari uryamye yavuye mu rugo aza kwishimira umwaka mushya.
Umukobwa witwa Swalla uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse no guhosting mu tubyiniro dutandukanye yahamagawe ku rubyiniro habura iminota itanu ngo barase umwaka asuhuza abanyarubavu ahita ava ku rubyiniro nyuma yo kubura ibyo avuga kubera kutamenyera kuvugira mu ruhame gusa yabyitwayemo neza.
Kw’isaha ya saa tanu na mirongo ine ubwo abahanzi bagize Urban boys bahamagarwaga ku rubyiniro nibwo iminota yabafashe ubwo biteguraga isaha yo kurasa umwaka yageze nibwo baririmbye umwaka uri kuraswa mu gikorwa cyakorewe muri Serena Hotel aho n’itangazamakuru ryari ryakumiriwe kwinjira kubera abayobozi n’abashoramari benshi bi kigali Umunyamakuri wacu wari i Rubavu yabonye .abandi bakomeje kuririmba zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe tutarondora bishimiwe cyane bamwe batangira kubaza aho Safi Madiba ari kuko bafite amakuru ko ari mu Rwanda
Iki gitaramo nubwo kitabiriwe n’abantu benshi nyuma y’akavuyo kabayeho ubwo bifuzaga kureba uko ibishashi byo kwzihiza umwaka mushya watangiye byabaye ngombwa ko gihagarikwa kitarangiye abahanzi bose bataririmbye ariko mu buhanga bwinshi mu gutegura ibitaramo Dj Bissosso ahamagara abahanzi bose bari bategerejwe ku rubyiniro barimo Chriss Eazy na Zeo Trap kuri telefone ye baganiriza abafana bemera ko bo bazataramana ku munsi ‘ubunani.
Biteganyijwe ko uyu munsi abahanzi bose bari bateganyijwe kuririmbira abanyarybavu kugeza mu rukerera .