Mu gihe habura amasaha make ngo mu Rwanda ndetse na byinshi mu bihug byo kw’isi byinjire mu mwaka wa 2025 hari ibihugu bimwe byamaze kwinjira muri uwo mwaka utegerejweho byinshi mu mateka y’isi
Muri bimwe mu bihugu birimo Ikirwa cya Kiribati, cyabaye igihugu cya mbere mu bihugu bigendera ku ngengabihe ya Geregwari mu kwinjira mu mwaka wa 2025, barasa ibishashi mu kirere ( Fireworks).
Ikirwa cya Kiritimati gituwe n’abaturage 11900 cyinjiye muri uyu mwaka, mu gihe mumasaha yo mu Buhinde gituranye n’iki gihugu byari ahagana mu masaha ya saa cyenda (3h30 pm) .
Ibindi bihugu byamaze kwinjira muri uyu mwaka harimo New Zealand, Australia, Samoa, Tonga, Japan, South Korea, Ubushinwa, Philippine, Indonesia, Thailand , Azerbaijan, Uburusiya, Ubugereki , n’Ubudage .
Gusa hari n’ibindi bihugu byo bitaza kwinjira muri 2025 kuko byo bitagendera kuri karindari ya Gregoire.
Muri ibyo bihugu harimo nka Ethiopia yo kuko kugeza ubu bakiri mu mwaka wa 2017 . Harimo kandi Nepal, Iran, na Afghanistan .