SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Paul Kagame yashimiye Ingabo z’u Rwanda n’abandi bagize inzego z’umutekano
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Paul Kagame yashimiye Ingabo z’u Rwanda n’abandi bagize inzego z’umutekano
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yashimiye Ingabo z’u Rwanda n’abandi bagize inzego z’umutekano

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/12/30 at 4:11 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Perezida Paul Kagame yashimiye Ingabo z’u Rwanda n’abandi bagize inzego z’umutekano kubera uruhare bagize mu gukorera igihugu, cyane cyane mu bijyanye no kubungabunga umutekano w’igihugu.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu butumwa busoza umwaka wa 2024, yageneye abagize inzego z’umutekano kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza.

Ati “Umuhate wanyu, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byakomeje gushimangira indangagaciro n’umutekano by’igihugu cyacu no mu bihe bigoye, haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”

Perezida Kagame yagaragaje ko uyu mwaka wasuzumye ukwigira k’u Rwanda mu buryo bwinshi, ariko ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano byatumye rukomeza kuba icyitegererezo cy’amahoro, umutekano n’iterambere mu karere no hanze yako.

Ati “Muri uyu mwaka twizihije amateka y’ingenzi ku gihugu cyacu: imyaka 30 yo Kwibohora n’imyaka 20 tumaze tugira uruhare mu bikorwa by’amahoro by’ Umuryango w’Abibumbye. Ibi bikorwa birerekana umuhate wacu wo kubaka u Rwanda rw’amahoro n’iterambere, tunatanga umusanzu mu mutekano w’Isi yose.”

Perezida Kagame kandi yagarutse ku ruhare abo muri izo nzego bafite mu gukomeza guteza imbere inyungu z’igihugu no guharanira umutekano n’imibereho myiza y’abaturage, agaragaza ko ari ingirakamaro cyane.

Ati “Mwagaragaje kandi indangagaciro z’Abanyarwanda, gukorera hamwe, imyitwarire myiza, no guhanga udushya mu guhangana n’impinduka mu biteza umutekano muke.”

Mu gihe Abanyarwanda binjira mu mwaka mushya mushya, Perezida Kagame yagaragaje ko ashishikariza abo mu nzego z’umutekano gukomeza guharanira gukurikiza amahame y’ubunyangamugayo n’umutimanama biranga inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Ati “Dukomeze kuba maso kandi twitegure guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka, twiyemeza gukomeza kugera ku ntego yacu yo kugira u Rwanda rutekanye, ruteye imbere, kandi rwunze ubumwe.”

Perezida Kagame yanihanganishije imiryango iri mu gahinda ko kubura ababo baguye mu kazi, agaragaza ko igihugu kizirikana igitambo batanze kandi yizeza ko kizakomeza kubaba hafi.

Ati “Mu izina ry’Abanyarwanda, Guverinoma, n’umuryango wanjye bwite, mbifurije mwebwe n’imiryango yanyu iminsi mikuru myiza n’umwaka mushya muhire.”

Perezida Kagame kandi yanabasabye gukomeza gukorera igihugu mu cyubahiro ndetse ababwira ko ubwitange bwabo bugomba guhora bwubahwa kandi bugenerwe agaciro kabwo.

Mu myaka 30 ishize, u Rwanda cyari igihugu gikeneye ubufasha mu kugarura amahoro yari yarahungabanyijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara uyu munsi ni igihugu cya kabiri ku Isi mu kugira umubare munini w’abajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino.

Muri Kanama 2024, ni bwo u Rwanda rwizihije imyaka 20 yari ishize rutangiye kohereza intumwa zarwo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, ibintu byahindutse kimwe mu nkingi za politiki y’ububanyi n’amahanga zarwo.

Rwagaruye umutekano mu bihugu Sudani cyane cyane mu Ntara ya Darfur, Haiti, Liberia na Sierra Leone, Mozambique, Sudani y’Epfo, na Repubulika ya Centrafrique, ndetse ubwinshi muri ubwo butumwa buracyakomeje.

You Might Also Like

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Uganda : Ingabo za UPDF zaburijemo igitero cy’iterabwoba I Munyonyo hagwa babiri

Martin Fayulu udacana uwaka na Tshisekedi biyemeje gufatanya kurwanya Joseph Kabila

I Kigali hateraniye inama itegura ibikorwa by’ingabo za EAC biteza imbere abaturage

RIB yasabye abanyarwanda kwirinda ababashukisha akazi keza mu mahanga bizezwa ubuzima bwiza

Nsanzabera Jean Paul December 30, 2024 December 30, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

RIB yataye muri yombi umugore uherutse guhohotera umwana arera akamukomeretsa

April 13, 2023
Andi makuru

Umuhinde Salman Khan ukekwaho ibyaha by’iterabwoba yasubijwe iwabo

November 27, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na mugenzi we wa Senegal Bassirou Diomaye Faye

March 27, 2025
Imyidagaduro

Davis D yishimiye impanuro yahawe na Minisitiri w’urubyiruko Utumatwishima

November 25, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yageze i Beijing mu nama ihuza u Bushinwa na Afurika(Amafoto)

September 3, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yakiriye Abadepite bo mu Amerika

May 29, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?