SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Miss Nishimwe Naomie yasabwe anakobwa n’umukunzi we Michael Tesfay (Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Miss Nishimwe Naomie yasabwe anakobwa n’umukunzi we Michael Tesfay (Amafoto)
Imyidagaduro

Miss Nishimwe Naomie yasabwe anakobwa n’umukunzi we Michael Tesfay (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/12/29 at 2:02 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2020 yakorewe ibirori byo gusaba no gukwa byabereye ku ‘Intare Arena’ mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Ukuboza 2024.

Ni ibirori byari bibereye ijisho byaranzwe n’udushya dutandukanye ariko by’umwihariko bikaba byasabye umusemuzi kugira ngo abo mu muryango wa Michael Tesfay ukomoka muri Ethiopie nabo babwisangemo.

Ibi birori byanatambukaga kuri shene ya Youtube y’uyu mukobwa, byakurikiwe n’abatari bake.

Ni ibirori byasusurukijwe n’abarimo Itorero Intayoberana na NEP DJs mu gihe umugeni yasohowe na Ruti Joel. Mu bari bambariye Miss Nishimwe Naomie harimo Miss Nshuti Muheto Divine ufite ikamba rya Miss Rwanda ryatanzwe mu 2022.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, harakurikiraho uwo gusezerana imbere y’Imana muri ‘Women Foundation Ministries’ Kimihurura mbere y’uko abatumiwe bajya kwakirirwa ku Intare Arena i Rusororo.

Ubu bukwe bukurikiye umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko, ibirori byabaye ku wa ku wa 27 Ukuboza 2024. Ni mu gihe ariko muri Mutarama 2024 ari bwo uyu mukobwa yambitswe impeta.

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022.

Kuva icyo gihe, yaba Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bahorana agatoki ku kandi mu ngendo zitandukanye ndetse no mu bikorwa bakora mu Rwanda no hanze yarwo.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul December 29, 2024 December 29, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Gen Kainerugaba yashimangiye ko azitabira irahira rya Perezida Paul Kagame

August 5, 2024
Imyidagaduro

Ibyishimo by’umunyamideli Sonia Mugabo wambitse abakomeye barimo Perezida Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza (Amafoto )

July 18, 2024
Andi makuru

Jay-Z agiye gushora imari mu mupira w’amaguru

September 17, 2024
Imikino

Ni iki cyatumye sosiyete ya Mchezo itera inkunga imikino y’abagize Inteko zishinga amategeko muri EAC?

December 13, 2023
Imyidagaduro

Igitaramo cya Terms i kigali gishobora kutaba

September 25, 2024
Andi makuru

Abanyarwenya bitabiriye Gen-Z Comedy bahembuye imitima ya bimwe mu byamamare byari byatabiriye igitaramo cyabo.

May 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?