SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Vladimir Putin yanyomoje amakuru avuga ko azaganira na Trump
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Vladimir Putin yanyomoje amakuru avuga ko azaganira na Trump
Andi makuru

Vladimir Putin yanyomoje amakuru avuga ko azaganira na Trump

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul Published December 20, 2024
Share
U.S. President Donald Trump and Russian President Vladimir Putin talk before a session of the APEC summit in Danang, Vietnam November 11, 2017. Sputnik/Mikhail Klimentyev/Kremlin via REUTERS ATTENTION EDITORS - THIS IMAGE WAS PROVIDED BY A THIRD PARTY.
SHARE

Perezida Vladimir Putin yavuze ko atigeze aganira na Donald Trump uherutse gutorerwa kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cy’imyaka ine yari amaze atari muri izi nshingano, icyakora ashimangira ko yiteguye kuganira na we.

Putin yavuze ko hari ibintu byinshi yaganira na Trump, icyakora avuga ko atazi igihe ibiganiro byabo bizabera, cyane ko bizashingira ku bushake bwa Trump.

Ati “Sinzi igihe tuzahurira kuko nta kintu yari yabivugaho. Ntabwo twigeze tuvugana mu gihe cy’imyaka ine ishize, gusa niteguye kuganira na we igihe cyose azahitamo, nzaba niteguye guhura na we naramuka abishatse.”

Putin kandi yavuze ko ubukungu bw’u Burusiya bwateye imbere mu myaka itatu ishize, nubwo hari benshi bavuga ko bwasubiye inyuma.

Ati “Nibwira ko ubukungu bw’u Burusiya bwateye imbere mu myaka itatu ishize. Kubera iki? Kubera ko twabaye igihugu gifite ubwigenge bwuzuye, ubu nta muntu ubukungu bwacu bushingiraho. Dufite ubushobozi bwo bwo kwibeshaho tudashingiye ku muntu n’umwe.”

Yavuze ko igisirikare cy’u Burusiya kiri mu bikomeye ku Isi, ati “Niyo mpamvu ntekereza ko u Burusiya bwageze ku ntego zabwo, bwarushijeho kugira imbaraga, ubu dufata ibyemezo dushingiye ku nyungu z’u Burusiya gusa.”

You Might Also Like

Minisitiri Nduhungirehe Olivier aranenga abayobozi bakomeje gusakaza amakuru ashobora guhungabanya amasezerano hagati na RDC

Elon Musk akomeje kwicuza icyamuteye kugirana ibibazo na Donald Trump

Minisitiri Constant Mutamba yongeye guterana amagambo n’umushinjacyaha mukuru

Inkura 70 zari zitegerejwe mu Rwanda zagejejwe muri Parike y’igihugu y’akagera

Aline Gahongayire yahembuye imitima ya benshi bitabiriye igitaramo yakoreye mu bubiligi

Nsanzabera Jean Paul December 20, 2024 December 20, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ubuyobozi bwa Gen-Z Comedy bwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’umujyi wa Kigali

February 6, 2025
Imyidagaduro

Rema yongewe mu bahanzi bazitabira Trace Awards I Kigali

October 18, 2023
Imikino

Chris Froome ,Henok na Merhawi Kudus ibihangange bizitabira Tour du Rwanda 2024

February 5, 2024
Andi makuru

Réseau des Femmes yahaye imashini zo kudoda abahoze mu buraya muri Gasabo

March 27, 2025
Andi makuru

RDC havutse umutwe w’inyashyamba mushya witwa C.R.P uyobowe na Thomas Lubanga

March 26, 2025
Andi makuru

Iki cyiciro cya kabiri cy’ingabo za SAMIDRC n’ ibikoresho byazo cyanyujijwe mu Rwanda

May 5, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?