Perezida Yoweri Kaguta Museveni yemeye gutanga ubufasha bwose bushoboka kugira ngo umuhanzi Jose Chameleon Mayanja azavurirwe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika nkuko bamwe mu bafana be bari gukora igikorwa nkicyo ngo uyu muhanzi avurwe .
Ibi byatangajwe na Hon Barugahara Attenyi usanzwe afitanye umubano mwiza ya Jose Chameleon,yavuze ko Perezida muri iyi minsi ahangayikishijwe n’uburwayi uyu muhanzi afite kugira ngo abashe gukomeza gutanga umusanzu mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro muri icyo gihugu.
Ibi nibyo byatumye ibiro by’umukuru w’Igihugu muri Uganda byemeje ko aribyo bizatanga ibintu byose bizakenerwa kugira uyu muhanzi ajye kuvurirwa muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika .
Yagize ati “Perezida Museveni ashaka kubona Chameleone abaho igihe kirekire agakomeza gutanga umusanzu we mu ruganda rw’Imyidagaduro muri Uganda ,Ibi bivuzwe mu gihe umuherwe kazi hariya muri Uganda Juliet Zawedde nawe yari yemeye ko azishyura amatike y’indege yoze azamugeza aho agomba kuvurira muri Amerika .
Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha aribwo Jose chameleon na Murumuna we Weasal Manizzo aribwo bazerekez muri Leta zunze ubumwe z’amerika mu bitaro bya Allina Health Mercy Hospital aho azahabwa ubuvuzi bwisumbuye kubwo yahabwaga muri bitaro muri Uganda .
Jose Chameleon arembejwe n’uburwayi bw’Impindura yatewe no gukoresha ibiyobyabwenge byinshi aho aherutse kubwira n’abaganga ko nakomeza kunywa ibiyobyabwenge ashobora kutazarenza imyaka ibiri akiri mu buzima bwa muntu .
Ubu burwayi bwa Jose Chameleon bwatumye asubika ibitaramo byose yari afite muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’ubunani harimo n’icyo yagombaga gukorera mu Rwanda tariki ya 03 Mutarama 2024