Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri muri Kigali Universe abanyamakuru bakora mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda bahujwe n’Isango na muzika mu gikorwa cyo gutora abahanzi bakoze neza mu mwaka wa 2024 aho bazahembwa mu Isango na Muzika Awards 2024 ku nshuro ya Gatanu
Muri ibyo birori byari byitabiriwe n’abanyamakuru bandika ,abakora kuri Televiziyo ndetse ‘abasanzwe bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye babonye umwanya wo kwitorera abahanzi bakoze neza muri uyu mwaka .
Uwo mugoroba waranzwe n’ibiganiro hagati y’abategura ibyo bihembo barimo Radio Isango Star, Deutsche Welle,ndetse na Skol n’abandi batandukanye
Mu ijambo Umuyobozi wa ISANGO STAR Laetitia Mugabo yavuze ko imyaka itanu ishize ibi bihembo bitangwa ari iyo kwishimirwa.
Ati “Uyu munsi ni umunsi wo kwishimira…Imana ibahe umugisha turi twenyine ntabwo byaryoha. Tubashimira ko mutuba hafi. Ni igikorwa dukora twikoramo kuko ntabwo ari kimwe mu byinjiriza ikigo ariko kuko iki kiganiro ari kimwe mu byakunzwe kugeza n’uyu munsi, ni umusanzu dutanga mu ruganda.”
Grace Ubaruta wa Deutsche Welle, iri mu bafatanyabikorwa muri ibi bihembo yavuze ko basanzwe bafite gahunda yo guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro, banyuze mu cyo bise ‘Afrimax’ bityo bakaba barahisemo kwifatanya na Isango mu gukomeza kugira itafari bashyira kuri uru ruganda.
Ati “Tugira porogaramu yitwa Afrimax ireba ku buhanzi, rero twifuje gutanga umusanzu wacu mu Rwanda dufatanya na Isango Star. Afrimax izanyuzwaho ibitaramo byabaye bigamije kumenyekanisha ibi bihembo mu ntara zose zo mu Rwanda.”
Umunyamakuru Kalex usanzwe akora ikiganiro isango na muzika yavuze ko imyaka itanu bamaze bakora iki gikorwa kuri bo ivuze ikintu gikomeye, kandi bakaba bifuzaga ko noneho begerana n’itangazamakuru ry’imyidagaduro nk’abantu bahora hafi abahanzi.
Ati “Twifuje ko noneho byatangwa itangazamakuru ribigizemo uruhare turi kumwe. Mu byukuri ibihembo, ni ishimwe n’abahanzi ubwabo bakabaye bishimira ko batoranyijwe.”
Yavuze ko muri uyu mwaka bongeye kongeramo icyiciro cy’umuraperi mwiza, nyamara mu myaka yashize byari ibintu bigoranye kumubona cyane ko byaherukaga mu 2021.
Mugenzi we, Tessy bakorana muri icyo kiganiroyavuze ko uyu mwaka byanga bikunze hari impinduka zabayeho mu gutanga ibi bihembo, ndetse n’uko byagiye bitegurwa cyane ko ku nshuro ya mbere byanyuze mu ntara zose z’igihugu bimenyekanishwa.
Ikindi yavuze ni uko abanyamakuru bahawe rugari mu buryo butandukanye n’uko byari mbere.
Uyu mukobwa yatangaje ko kuri iyi nshuro bazatanga ibihembo mu byiciro 11. Muri ibyo harimo icya ‘Best Male’, ‘Best Female Artist’ cyanatewe inkunga na Skol, ‘New Artist of Year’, ‘Gospel Artist of The Year’, ‘Best Album of The Year’, ‘Song of The Year’, ‘Best Collaboration Song of The Year’,’ Audio Music Producer’, ‘Video Director’, ‘Hip Hop Artist of The Year’ ndetse na ‘Cultural Artist of The Year’.
Kuri iyi nshuri bavuze Amatora azakorwa binyuze kuri murandasi azaba afite amajwi angana na 30%, itangazamakuru naryo 30% naho abakemurampaka bafite 40%.
Kalex yunze mu rye, avuga ko gutegura ibihembo ari ikintu kitoroshye, ndetse atangaza ko bigoye ko bazatanga akandi gashimwe gaherekeza igihembo.
Yatangaje ko binyuze mu bafanyabikorwa hari igihe abahanzi runaka bazagira amahirwe, yo kujya bamamariza sosiyete zahisemo guhemba icyiciro runaka, bityo bakaba bakirigita ku ifaranga mu buryo bwihuse ariko ubu bikaba bikigoranye.
Yavuze ko abahanzi bose bagendanye mu bitaramo bakoze mu ntara bagiye babagenera agashimwe ko kwifashisha mu kwitegura gutaramira abitabiriye ibi bitaramo.
Ibi bihembo biteganyijwe ko bizatangwa ku Cyumweru tariki 22 Ukuboza muri Kigali Convention Centre