Umunyamuziki w’umugandekazi Juliana Kanyomozi uri mu bagora bakoze amateka kandi bakunzwe hano mu karere ka afurika y’iburasirazuba nyuma yo kubona ko The Ben agiye kumurika alubumu ye yise ” Plenty Love ” yasabye abakunzi be kuzitabira ku bwinshi icyo gitaramo
Mu mashusho yashyize hanze, Kanyomozi yabwiye abafana be n’abakunzi b’umuziki kuzitabira iki gitaramo. Muri ubu butumwa bwe yumvikanishije mu buryo bw’amarenga ko azatangira umwaka mu Rwanda mu gitaramo cya The Ben.
Ati: “The Ben abafitiye igitaramo tariki 1 Mutarama 2025, muzamushyigikire. Kizabera muri BK Arena. Reka, twese tuzabe duhari tumwereke urukundo. Ndabakunda.”
Nta ndirimbo n’imwe uyu mugore yigeze akorana na The Ben. Ariko basanzwe ari inshuti z’akadasohoka, ndetse yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Usiende Mbali’ yakoranye na Bushoke, ‘Haturudi Nyuma’ yakoranye na Kidum, ‘Mama Mbiire’ yahuriyemo na Bobby Wine na Mister Acacio Noia n’izindi.
Julian Kanyomozi ni umuhanzikazi w’umukinnyi wa flime akaba n’umushyushyarugamba. Ni umwe mu begukanye ibikombe bikomeye mu gihugu cya Uganda, ndetse akora ibihangano byubakiye cyane ku njyana ya R&B ndetse na Afro Beat.
Uyu mugore w’imyaka 44 y’amavuko, ni we wa mbere wegukanye ibihembo bya ‘Pearl of Africa Music Awards’. Ndetse, mu 2008, ari mu bakinnyi muri filime ‘Henry Ssali’s Kiwani’ yamamaye mu buryo bukomeye.
Ni umwe mu bari mu Kanama Nkemurampaka k’irushanwa Tusker Project Fame ryazamuye abahanzi benshi barimo na Alpha Rwiragira usigaye akorera umuziki mu gihugu cya Canada.