Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko guhera mu kwezi kwa mebere 2025 ingabo za Uganda zizatangira kugaba ibitero ku bacanshuro b’abazungu bari mu duce two mu burasirazuba bwa RDC zikoreramo ibikorwa.
Jenerali Kainerugaba Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yateguje ibyo bitero abinyujije mu butumwa ku rubuga rwa X yahoze yitwa Twitter.
Yagize ati: “Ngiye guha gasopo imwe Abacanshuro b’abazungu bose bakorera mu burasirazuba bwa RDC. Guhera ku wa 2 Mutarama 2025, tuzagaba ibitero ku bacanshuro bose bari mu duce dukoreramo ibikorwa.”
Gen Muhoozi mu bundi butumwa yavuze ko “mu izina rya Yesu Kristo, umwami w’Abachwezi bose, nta mucanshuro w’umuzungu n’umwe uzasigara muri RDC muri iki gihe cy’umwaka utaha.”
Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hasanzwe haba Abacanshuro b’abanya-Romania bafasha ingabo z’iki gihugu mu ntambara zihanganyemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Uyu mutwe wakunze kubikoma cyo kimwe n’Ingabo zirimo iz’u Burundi, SADC na FDLR ubashinja kugaba ibitero ku baturage.
Uganda ku rundi ruhande isanzwe ifite ingabo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri zifatanya na FARDC mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF.
Kugeza ubu abategetsi b’i Kinshasa ntacyo baravuga kuri buriya butumwa bwa Gen Muhoozi Kainerugaba.
Uyu musirikare icyakora yateguje ibitero ku bacanshuro bagize ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe abategetsi b’iki gihugu bakunze gushinja Uganda n’u Rwanda gufasha umutwe wa M23 rwihishwa mu gihe wo ukomeje gufata ibice byinshi .